Ikigo cy’Igihugu cyibungabunga Ibidukikije (REMA), gitangaza ko umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda uzabanzirizwa n’icyumweru cyagenewe ibikorwa byo kwita no kubungabunga ibidukikije kuva ku ya 25 Gicurasi kugera ku ya 5 kamena. Icyumweru kizabamo ubukangurambaga mu gukoresha no gufata neza ibidukikije, hirindwa no gupfusha ubusa ibiribwa.
REMA ivuga ko abantu bagomba kongera ibiribwa, bityo abantu ntibajye bicwa n’inzara kandi ntibanabipfushe ubusa. Itangaza ko imiryango myinshi yicwa n’inzara aho abana basaga 20,000 bari munsi y’amezi atanu bicwa n’inzara buri munsi ku Isi, mu gihe ibiribwa bisaga miliyari 13 za toni biba byapfushijwe ubusa buri mwaka bikanangiza ibidukikije.
REMA kandi itangaza ko iki cyumweru hazibandwa ku bukangurambaga mu gufata neza no kubungabunga ibidukikije, kongera imibereho myiza y’abantu birinda gupfusha ubusa ibiryo bimenywa ari byinshi bikanangiza ibidukikije, ubukangurambaga ku gukoresha amashyiga ya rondereza no gukoresha neza mazi y’imvura, ay’ imigezi n’ibiyaga, gutera ibiti by’ imbuto n’ibindi, kubyaza imyanda ibikoresho bizima n’undi musaruro, kubunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurwanya kurwanya ibiza n’ibindi.
Umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije muri uyu mwaka wa 2013 ufite insanganyamatsiko igira iti “Think, Eat, Save” ni ukuvuga ”Gutekereza, kurya no kubika”.



















TANGA IGITEKEREZO