Ubu butumwa babuhawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ubwo bwatangizaga igikorwa cyo guha ibigega ingo 120 zituriye umugezi wa Sebeya n’amashuri 18 byitezweho kugabanya amazi y’imvura ava mu baturage akajya mu mugezi wa Sebeya.
Nyuma yo kubihabwa, abaturage batuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Mukondo, bavuze ko bizabafasha kubona amazi kuko n’ubundi ntayo bagiraga.
Nyirabahutu Console yavuze ko kubona amazi bigoranye ashima ibigega bari guhabwa ko bifasha kugabanya amazi ajya mu mugezi wa Sebeya.
Yakomeje agira ati “Twebwe ubusanzwe nta mazi tugira, kuyabona ni ukujya ku mugezi w’isoko mu mubande kandi nabwo dukoresha isaha n’igice. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha kubona amazi, ndasaba ko nanjye nabona ikigega, ndi mu cyiciro cya mbere, nibabiduha bizadufasha gufata amazi y’imvura amanukana ubutaka.”
Hakizimana Tharcisse yavuze ko kuba nta mazi bagiraga, bituma abana bakererwa amasomo bagiye kuvoma mu mibande, asaba ko na we yahabwa ikigega.
Ati “Twe dusanzwe dukoresha amazi yo mu migezi iri mu mibande kandi kugerayo biragorana kuko bitwara isaha yose bigatuma abana bakererwa amasomo. Ibi bigega bizatuma tuyabona hafi ndetse binakumire amazi yamanukaga akajyana isuri ijyana amazu, ahubwo ndasaba ko nanjye bakimpa wenda nkajya nishyura gahoro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yashimiye abaturage kubera ubufatanye bugiye gutuma Sebeya iba umugezi winjiza amafaranga, abasaba gufata neza ibigega bahawe.
Ati “Mu minsi iri mbere umugezi wa Sebeya uzajya usurwa winjize amadevize bitewe n’ibikorwa bimaze gukorwa kandi mu gihe gishize yaradusenyeraga. Mwakoze amaterasi kuri hegitari 365 ndakeka murimo kurya ibirayi n’ibigori mwejeje.”
Yakomeje agira ati “Ibigega 120 bigiye guhabwa ingo n’amashuri 18 muzabifate neza abana babone amazi meza, mujye mushyiramo imiti yabugenewe, abatabibona na bo bihangane aho ubushobozi buzabonekera buri wese azakibona.”
Uretse ibigega, abaturage baturiye uyu mugezi bamaze guhabwa inka 285 muri 475 ziteganyijwe muri uyu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya.
Uyu mushinga wo kubungabunga imisozi n’imicungire ikomatanyije y’umutungo kamere w’amazi muri Sebeya n’ibindi byogogo ni uwa Leta y’u Rwanda, ukaba ukorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero two mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’amazi mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga Kibungabunganga Ibidukikije, IUCN, Umuryango w’Abaholandi ushinzwe Iterambere, SNV, Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Icyaro, RWARRI hamwe n’Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA ku nkunga ya Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!