Abaturage bagituye mu birwa biri mu biyaga bya Burera na Ruhondo bagomba kwimurwa, hagamijwe kabungwabungwa ibidukikije by’umwihariko ubuzima bwabo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’ igihugu cy’ Ibidukikije REMA, Dr Rose Mukankomeje mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije kuri uyu wa Gatatu, yatangarije abanyamakuru ko ibishanga, ibiyaga n’imigezi, bigomba kubungabungwa kubera akamaro kanini bifite, n’abaturage babibangamira bakimurwa.
Mukankomeje avuga ko abatuye mu birwa byo mu biyaga Burera na Ruhondo bazahavanwa, aho gukomeza guhinga ubutaka bwaho, bwangiza amazi n’ibindi. usibye kandi no kuvuga ku biyaga, ubuzima bw’abo baturage nabwo ni ukubukiza.
Yagize ati “Bariya baturage tugomba kwimurwa tunakiza n’ubuzima bwabo kuko uko amazi yiyongera muri ibyo biyaga byombi ashobora kubatera ikibazo.”
Yavuze kandi ko nta bantu bakwiye kuhaba, kuko nta bikorwa by’amajyambere bihari birimo amashuri ndetse n’amavuriro.
Mukankomeje anasaba kandi ko nibaramuka bimuwe, abatuye inkengero bagomba kwita ku kutarengera ibiyaga, bubahiriza metero 50 zisabwa mu kutegera inkengero zabyo.



















TANGA IGITEKEREZO