Iri tangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere, riri muri gahunda ya Adidas yo gukora ibikoresho birambye.
Isezerano ryo guhagarika gukoresha pulasitiki nsa, ryatangajwe na Financial Times ririmo n’uburyo bwo gutunganya imyenda hifashishijwe polyester, iboneka mu mipira n’isutiya, ikunda gukoreshwa mu myambaro ya siporo kuko yuma vuba ndetse itaremera cyane.
Adidas yatangaje ko izahagarika gukoresha pulasitiki mu biro byayo, aho icururiza, mu bubiko n’aho iranguriza ibicuruzwa byayo, icyemezo gishobora kurengera toni 40 za pulasitiki buri mwaka kuva mu 2018.
Uru ruganda ruri mu zikomeye ku Isi ruri mu za mbere rugaragaje inyota yo kugabanya gukoresha pulasitiki. Sosiyete y’Abanyamerika icuruza ikawa ya Starbucks (SBUX) ifite gahunda yo guca mu bubiko bwayo uduheha twa pulasitiki ndetse na McDonald iri gukora iyo nyigo mu Bwongereza na Ireland. IKEA ikora ibikoresho byo mu rugo iri guca ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu bubiko na restaurants zayo.
Adidas yatangaje ko imyambaro izasohora mu mwaka utaha izaba ikozwe na polyester ingana na 41% yatunganyijwe. Uru ruganda rwo mu Budage rurateganya kubyaza umusaruro inkweto zarwo za Parley, zikoze mu bisigazwa bya pulasitiki byakusanyijwe bitarajugunywa mu nyanja aho rwizeye kuzagurisha izigera kuri miliyoni eshanu muri uyu mwaka zivuye kuri miliyoni imwe mu 2017.
Imikoreshereze ya pulasitiki yikubye inshuro 20 mu myaka 50 ndetse ishobora kwikuba kabiri mu myaka 20 iri imbere. Ibi biterwa n’ibikoresho bihenduka kandi biboneka hose ariko guverinoma n’ababikoresha bazi ingaruka zabyo ku bidukikije.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko buri mwaka toni umunani za pulasitiki zijugunywa mu nyanja. Loni igaragaza ko hatagize igikorwa mu 2050, pulasitiki mu nyanja zizaba ziruta amafi arimo.
Ku rwego rw’Isi, pulasitiki 14% ni zo zikusanywa zikongera gutunganywamo ibindi bikoresho birimo ibyapa bimanikwa (banderole) cyangwa bakabisya bikoherezwa mu nganda gutunganywamo ibindi bikoresho nk’amajerikani, amabasi n’ibindi. Igipimo cya pulasitiki zitunganywa giteye inkeke ugereranyije n’ibindi bikoresho nk’impapuro ziri kuri 58% n’ibinyabutabire nka fer biri kuri 90%.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda, ibigo biyishamikiyeho na Minisiteri y’Ubutabera zatangaje ko nta cupa rya pulasitiki rizongera kugera mu biro cyangwa mu nama zayo.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent, yatangaje ko bimwe mu bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe nk’imiheha n’udukombe bizacibwa mu kurengera ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO