Kubaka ubukungu buha agaciro ibidukikije hakoreshwa neza umutungo kamere nta kuwusesagura, kugabanya imyuka ya “carbone” ituruka mu nganda no ku bikomoka kuri peteroli, ni zimwe mu ngamba zizibandwaho muri gahunda yo kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere.
Mu biganiro byo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga byahuje abafatanyabikorwa baturutse muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta, hasuzumwe aho u Rwanda rugeze rwubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere n’icyo ruteganya gukora.
Minisitiri w’umutungo kamere, Dr.Vincent Biruta, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2011 u Rwanda rwemejwe muri iyi gahunda kandi rukaba rumaze gukora byinshi mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo gutera amashyamba, kubungabunga inzuzi n’ibiyaga no kurwanya imyuka ihumanya ikirere.
Ibi bikorwa bizakomeza kunozwa hongerwaho n’ibindi kuko u Rwanda rwizeye kubona amafaranga angana na miliyari 36 azaturuka mu kigega mpuzamahanga cyashyiriweho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “U Rwanda rwemerewe kuba kimwe mu bihugu 20 byemerewe gusaba inkunga mu kigega mpuzamahanga cyashyiriweho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubu rwemerewe gutanga imishinga muri icyo kigega nta wundi runyuzeho kandi rukaba rwabona amadorali agera kuri miliyoni 50 azakoreshwa mu kwihutisha gushyira mu bikorwa gahunda zo guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere.”
Ubusanzwe u Rwanda rwari rwemerewe gusaba miliyari zitarenze 10.2, rwemewe muri iki kigega mu ntangiro za Nyakanga 2015.
Umushinga wa mbere u Rwanda ruzawutanga mu mpera z’uku kwezi, niwemerwa ruhabwe inkunga izunganira amafaranga angana na miliyari 22 yari asanzwe ashyirwa mu kigega FONERWA gitera inkunga imishinga itandukanye igamije gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera ibidukikije.
Bimwe mu byo u Rwanda rwakoze muri gahunda zo guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere ni ugushyira ibijyanye no gufata amazi mu mabwiriza y’imyubakire mu mijyi, kubaka imidugudu ifite ibyo ihuje mu bijyanye no kubahiriza ibidukikije nko gufata amazi agakoreshwa mu kuhira imyaka, biyogazi (Biogaz) yo kurengera amashyamba atemwa hashakwa inkwi, kugenzura imodoka kubera imyuka yanduza ikirere izivamo iyo zigenda.
Igihugu cy’u Rwanda cyatangiye kugaragaramo ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe zirimo imyuzure ya hato na hato n’ikwirakwira ry’indwara ya Malariya mu bice itari isanzwemo ahanini bitewe n’ibikorwa bya muntu byagiye byangiza ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO