Bamwe mu bari barahawe umugabane n’ababyeyi babo mu gishanga cya Rweru mu karere ka Bugesera bavuga ko basigaye amara masa, nyuma y’aho hasohokeye itegeko rivuga ko ibishanga byose ari ibya Leta.
Abo baturage bo mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima, bavuga ko basabwe guhinga muri metero 50 uvuye ku kiyaga cya Rweru, mu gihe hari abari barahawe umunani muri izo metero. Kuri ubu bavuga ko bugarijwe n’inzara kubera kutagira ubutaka bahingamo.
Tariki ya 1 Gashyantare2015 ubwo hizihizwaga umunsi w’Ibishanga mu nkengero z’ikiyaga cya Rweru, bamwe muri aba baturage batangarije IGIHE ko bagonzwe n’itegeko bakabura kirengera.
Umwe yagize ati “Mfite imyaka 45 namenye ubwenge mbona iwacu bahinga muri iki gishanga cya Rweru. Maze gukura, Data ni ho yampaye umunani , ampa n’ahandi hato imusozi. Mu myaka nk’itatu ishize nibwo ubuyobozi bwatubwiye ko tugomba guhinga muri metero 50 uvuye ku kiyaga, ahandi hose ari aha Leta. Itegeko ryarangonze kuko muri izo metero ari ho nari mfite ubutaka , nabihombeyemo nicyo gituma nugarijwe n’inzara.”
Undi ati “ Batubwiye ko igishanga cyose ari icya Leta, nta buhinzi bugomba gukorerwamo. Kubera ko ino aha haba amapfa cyane, muri iki gishanga niho twakuraga ibidutunga. Njyewe siho ababyeyi bampaye umugabane , ariko abahahawe umugabane ubu bararirira mu myotsi.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije Dr Rose Mukankomeje, yabwiye abaturage bo mu karere ka Bugesera ko ejo hazaza h’ikiremwa muntu hashingiye ku gufata neza ibishanga.
Akaba ari muri urwo rwego ingingo ya 19 y’itegeko 43/2013 rigena imikoreshereze ubutaka mu Rwanda, ivuga ko ubutaka bwo mu bishanga ari ubwa Leta.
Dr Mukankomeje yasobanuye ko ibishanga byo mu Rwanda byugarijwe n’ababyigabiza bakabikoreramo ubuhinzi bukozwe nabi, bakabicukuramo ibumba, umucanga, ababyubakamo n’ibindi bituma byangirika .
Mu Rwanda hari ibishanga 867, bifite hegitari 278,536, bigize hafi 10.6% by’ubuso bwose bw’u Rwanda.
53% y’ubuso bwabyo ni bwo buhingwa, ibishanga bifite uruhare mu kurwanya isuri n’imyuzure, kuyungurura amazi n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO