00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore impamvu zikomeje guteza iyangirika ry’amashyamba

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 13 June 2013 saa 04:53
Yasuwe :

Ubwiyongere bw’abaturage n’imikoreshereze y’ubutaka nibyo biza ku isonga mu byateje iyangirika ry’amashyamba. Ibi ni ibyemezwa na Caroline Kayonga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.
Ikibazo cy’amashyamba akoreshwa cyane, akanangizwa cyagarutsweho mu nama y’ibihugu bihuriye mu ihuriro ryo kubungabunga amashyamba mu Karere ka Afurika yo hagati, iherutse kubera mu Rwanda, aho bunguranye ibitekerezo n’ubumenyi mu gukomeza gufata neza amashyamba yo muri Afurika (…)

Ubwiyongere bw’abaturage n’imikoreshereze y’ubutaka nibyo biza ku isonga mu byateje iyangirika ry’amashyamba. Ibi ni ibyemezwa na Caroline Kayonga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.

Ikibazo cy’amashyamba akoreshwa cyane, akanangizwa cyagarutsweho mu nama y’ibihugu bihuriye mu ihuriro ryo kubungabunga amashyamba mu Karere ka Afurika yo hagati, iherutse kubera mu Rwanda, aho bunguranye ibitekerezo n’ubumenyi mu gukomeza gufata neza amashyamba yo muri Afurika hirindwa iyangirika ryayo mu bihugu 10 bya Afurika aribyo u Rwanda, u Burundi, Congo, Cameroun, Gabon, Guinea Equatorial, Centre Afrique, RDC,Ibirwa bya Sao Tom na Chad.

Caroline Kayonga umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA), yavuze ko amashyamba akoreshwa cyane mu ngufu, bityo ko agamba gukoreshwa neza, n’ubuso aterwaho bukiyongera.

Kayonga yasobanuye ko kuva mu 1960 kugeza muri 2004 amashyamba yari yaragabanutseho 64%, ati “U Rwanda uko rwari rutuwe abantu bakiri bake bitandukanye n’ubu hari ubwiyongere bw’abaturage, n’ubw’ibikorwa remezo. Niyo mpamvu hariho gahunda yo kongera amashyamaba aterwa tukazagera kuri 30% muri 2020. Yavuze ko kuri ubu amashyamba amaze kugera ku gipimo cy’ubuso cya 26%.

Kayonga kandi avuga ko abantu bagomba kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bagatera amashyamba. Ati ”Amashyamba ashobora kubana n’indi myaka, tukayabungabunga hanaterwamo imyaka”.

Uhagarariye FAO mu Rwanda, Attaher Maiga yatangarije IGIHE ko ihuriro ry’ibihugu bihuriye ku mashyamba yo mu gace ka Afurika yo hagati (CIMIFAC), rifasha ibihugu mu kugenzura no gukurikirana ibikorwa birebana no gucunga amashyamba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages