FONERWA yashinzwe mu 2014, aho yahawe inshingano zo gufasha u Rwanda kugera ku bukungu butangiza ibidukikije binyuze mu gutera inkunga imishinga ya Leta n’abikorera iri muri uyu murongo.
Mu kiganiro na The Newtimes, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FONERWA, Bright Ntare yavuze ko muri aya mezi 12 bateganya gutera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe.
Yakomeje avuga ko binyuze muri izi nkunga n’ubufatanye n’abikorera mu gukurura abashoramari b’abanyamahanga bateganya guca agahigo ko guhanga imirimo ibihumbi 100 itangiza ibidukikije muri uyu mwaka wa 2017.
Kugeza ubu iki kigega kigiye kumara imyaka ine kimaze kugira uruhare mu ihangwa ry’imirimo 89 694, kurinda isuri ubutaka bugera kuri hegitare 21 847, gusubiranya hegitari 12,998 z’inkombe n’ imigezi n’ibiyaga ndetse no gufasha imiryango 17 449 kubona ingufu zidakomoka ku ngomero z’amashanyarazi.
FONERWA kandi imaze gutanga inkunga ya miliyoni 100 z’amadorali, iyi nkunga ikaba ihabwa imishinga yatsinze binyuze mu marushanwa aba buri mezi atandatu.
Mu mishinga iherutse gutanga muri Kanama 2016, 21 niyo yatoranyijwe muri yo hakaba harimo umushinga wo kubaka urugomero ruzatanga Kw 500 ku mugezi wa Gaseke uri mu karere ka Gakenke.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Novel Energy ltd muri 2015 witezweho kugabanya toni 3321 z’imyuka yangiza ikirere (carbon dioxide equivalent (Co2-e) buri mwaka. Watanze akazi akazi gahoraho ku bantu 10, mu gihe abandi bari hagati 150-200 bakabonye mu bihe byo kubaka.
Hari kandi undi mushinga ugamije kubyaza ibishishwa by’umuceli, ingufu zo gucana (Rice Husk to Power), wubatswe mu karere ka Nyagatare, ukaba witezweho gutanga Kw 70.



















TANGA IGITEKEREZO