00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Udukoko tunyunyuza inturusu twarenze ubushobozi bw’akarere

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 15 March 2015 saa 07:34
Yasuwe :

Amwe mu mashyamba yo mu karere ka Gisagara yibasiwe n’udusimba duto tumeze nk’isazi tukaba tugera ku giti kikuma ndetse amababi akihina ari na ko kiyatakaza mu buryo budasanzwe.

Abaturage batwita inda z’ishayamba bavuga ko batewe impungenge n’uko tumaze amezi icyenda tugeze mu ashyamba yabo.

Abaturage bo mu mirenge ya Mukindo, Muganza na Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bavuga ko utu dusimba duto tumeze nk’isazi nto abandi bakavuga ko tumeze nk’inda zo mu myenda zitabyibushye, ariko tukaba tuguruka kuko dufite amababa.

Inturusu tugezeho iruma

Abaganiriye na IGIHE bavuga ko utu dusimba twibasira amashyamba agizwe n’inturusu, tukaba twaratangiye kugaragara mu kwezi kwa Kamena umwaka ushize wa 2014, aho tugera mababi y’igiti agatangira kwihina agahita yuma igiti kigasigara gihagaze gusa.

François Nibonshuti wo mu Murenge wa Mugombwa avuga ko utu dusimba twangiza igiti ku buryo n’iyo ugitemye kitongera gushibuka.

Ati “Inturusu tugezeho turayinyunyuza ku buryo niyo igiti ugitemye kitongera gushibuka, dukamuramo amazi tukayamaramo.”

Abaturage bafite amashyamba yagezemo utu dusimba bavuga ko babimenyesheje ubuyobozi ariko ikibazo nticyagira icyo gikorwaho kuko uko iminsi ihita ariko utu dusimba tugenda dukwira no mu yandi mashyamba.

Abaturage bafite impungenge ko aya mashyamba yose ashobora kuburizwamo

Nyirarukundo Clementine wo mu Murenge wa Mukindo ati “Nugitangira ku tubona twabibwiye abashinzwe amashyamba, ariko ubanza na bo byarabayobeye kuko hashize igihe kirerekire tubivuze. Ahubwo twamaze gukwira hose nta shyamba ry’inturusu utadusangamo.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko utu dukoko ko n’iyo tunyuze ku mubiri w’umuntu yumva twamubabye kuko hasigara uduheri kandi akumva ababwa.

Ati “Utwo dukoko tutwita inda zo mu giti, iyo wegereye nk’igiti turiho usanga twakuguyeho ukumva turi kukubaba, aho kavuye harapfuruta hakaza utuntu tw’uduheri, ukumva hakurya nkaho ari ikinyabwoya cyakubabye.”

Bamwe bita utu dusimba inda z'ishyamba abandi bakatugereranya n''isazi

Umukozi mu Karere ka Gisagara ushinzwe amashyamba, Justin Uwizeye, avuga ko bakurikije uko utu dusimba tumaze gukwira ku buso binini bw’amashyamba ari mu Karere ka Gisagara, bahisemo kwitabaza inzego zibakuriye , kuko ngo birenze ubushobozi bwabo.

Yemeza ko utu dukoko twaje twibasiye amashyamba bitewe n’igihe kinini cy’izuba ryavuye umwaka ushize wa 2014 ibiti bikananirwa kwihangana, ku buryo na nyuma y’aho imvura iguye utwo dukoko twanze kugenda.

Justin Uwizeye, yemeza ko ikibazo kigeze aho kirenze ubushobozi bwabo

Ati “Twagiye tubibona, bigenda biba uruhererekane ku mirenge umwe kuwundi, byaje bitewe n’igihe kinini cy’izuba twagize mu mwaka ushize, bikagaragara ko ibiti byananiwe kwihangana, ku buryo aho imvura igwiriye hari aho utwo dukoko tutigeze tugenda. Amashyamba yafashwe ni menshi, ari na yo mpamvu twafashe ingamba zo ku byohereza ku rwego rw’igihugu kugira ngo batwoherereze inzobere mu by’amashyamba zidufashe kukemura ikibazo.”

Uyu muyobozi avuga ko nk’uko bigaragara utu dusimba dukunda kwibasira amashyamba y’ibiti by’inturusu zikuze gusa, zikuma ku buryo zitabasha no gushibuka.

Ibimenyetso by’amashyamba yagezwemo n’utu dusimba kugeza ubu ngo byatangiye kugaragara no mu turere twa Huye, Nyanza, Ruhango na Kamonyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages