Aya macupa afite inshuro ntarengwa agomba gukoreshwa agahita asubizwa mu nganda agakurwamo andi aho kujugunywa.
Aya macupa yamurikiwe inganda zikora amazi n’ikompanyi yitwa Igicuma Technologie, mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo ari yo zizajya zikoresha mu kurengera ibidukikije.
Ubuyobozi bwa Igicuma Technologie, buvuga ko bwakoze aya amacupa nyuma yo gusanga hari abakora amazi akaza atujuje ubuziranenge, aho usanga hari abayabika mu macupa manini ashaje cyangwa yanduye ndetse agashyirwamo n’abantu bakoresheje intoki.
Ushinzwe ubushakashatsi mu Igicuma Technologie, Mugisha Alex, yabwiye IGIHE ko aya macupa iyo akoreshejwe inshuri 151 bafite imashini zihita ziyakoramo andi mashya mu gihe andi usanga ajugunywa mu myanda akaba yahungabanya ibidukikije kuko aba akozwe muri plastique.
Yagize ati “ Twe ntidukora amazi ariko twasanze dufite benshi bayakora ugasanga amacupa manini bayashyiramo bayakoresha kenshi cyangwa bakayabikamo yarashaje, yaranduye kandi bigakorwa n’abantu ku buryo nta buziranenge amazi aba afite, duhitamo gukora aya.”
Yongeyeho ko aya macupa bamuritse atandukanye n’andi kuko yo atajugunywa ahubwo bafite uruganda ruyakoramo andi.
Ati “ Aya macupa iyo ashizemo amazi agarurwa ku ruganda agashyirwamo andi ndetse ntarizajya rigarurwa ku ruganda 151 ngo rishyirwemo amazi kuko iyo zigeze imashini irikuramo ikarimenagura ikarikoramo irindi.”
Umuyobozi wa Igicuma TechnologieJean Louis Poutchoko, we yavuze ko bahisemo kuzana kompanyi yabo mu gihugu nyuma y’urugendo yakoreye mu Rwanda agasanga gukoresha amashashi bitemewe.
Ati “Nigeze kuza mu Rwanda nzaguha umuntu w’inshuti impano nari namuzaniye ariko arayanga kuko yari mu ishashi arambwira ngo ntibyemewe ndatungurwa, byabaye ngombwa ajya gushakisha ikindi kintu ari buyipfunyikemo birantungura.”
Yongeyeho ko yaje kwifuza kuzana Igicuma Technologie mu Rwanda nyuma yo kumenya ko hari ikigoc y’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kinafatira ingamba zihamye abarenga ku mabwiriza yo kubibungabunga.
Kugeza ubu amacupa ya ‘plastique’ yemewe gukomeza gukoreshwa mu gihe hagishakishwa ubundi buryo bwo kubika amazi n’ibindi apfunyikwamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!