00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hegitari 380 z’amashyamba zitemwa buri cyumweru hashakwa amakara Umujyi wa Kigali ukenera

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 22 Kamena 2021 saa 07:37
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe amashyamba gitangaza ko nibura buri cyumweru hirya no hino mu gihugu hatemwa amashyamba ari ku buso bwa hegitari 380 hashakwa ibicanwa birimo amakara, aho Umujyi wa Kigali ari wo ukenera menshi.

Umujyi wa Kigali ukenera imifuka y’amakara igera ku bihumbi 61 mu cyumweru ukaba wihariye 72% by’acanwa mu gihugu hose.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba, Mugabo Jean Pierre, avuga ko itemwa ry’amashyamba rigira ingaruka zirimo kwiyongera kw’imyuka yangiza ikirere, bikanateza isuri kuko usanga imisozi isigara yambaye ubusa, igikomeye kirimo kikaba ari uko hari n’aho bayatema ateze.Yavuze ko hari gushakwa umuti w’iki kibazo, hakifashishwa ibindi bicanwa.

Ati “Ubu turimo gushaka uburyo twagabanya ingano y’amakara akenerwa dufatanyije n’izindi nzego harimo na Polisi ndetse n’abikorera. Twakoze ibishoboka byose ngo ababikora babireke ndetse n’ubirenzeho ahanwe nk’uko amategeko abiteganya.”

Ubwo yari mu biganiro byiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera, byabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc yagarutse ku iyangizwa ry’ibidukikije nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano muri Afurika.

Mujawamariya yavuze ko leta ifite zo guhangana n’iki kibazo cy’amashyamba atemwa ngo haboneke ibicanwa by’amakara zirimo kongera ingano y’ibindi bicanwa bitari amakara nka gaz by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati "Ikibazo cy’amakara akenerwa muri Kigali ndetse no mu Rwanda twatangiye kugikurikirana aho dufite gahunda yo gukomeza gushishikariza abantu gukoresha ubundi buryo burimo na gaz twiga uko yaboneka ihagije no ku biciro byayo ngo tubihuze n’ubushobozi abayikeneye bafite, cyane cyane muri Kigali aho usanga kuri ubu buri cyumweru bacana amakara asarurwa ku buso bugera kuri hegitari 380.”

Minisitiri Dr Mujawamariya akomeza avuga ko Leta yari yafashe ingamba zo kugabanya amakara yinjizwa muri Kigali ariko bikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ubwo cyageraga mu Rwanda.

Yagize ati"Leta yari yafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo ica iyinjizwa ry’amakara mu Mujyi wa Kigali muri 2020, iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19, kitari cyoroheye abantu bose ariko izindi ngamba zigamije kugabanya amakara zo zizakomeza hagamijwe kurengera ibidukikije"

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwakozwe mu 2017 n’Ikigo cy’Ibarurishamibare, bwagaragaje ko bwagaragaje ko abacana inkwi banganaga na 79.9% mu gihe abacana amakara bari 15 %.

Nubwo Leta ishyize imbaraga mu gushaka ubundi buryo habonekamo ibicanwa bitari amakara n’inkwi kubera ko bigira ingaruka ku bidukikije bigateza imihindagurikire y’ibihe, inagira inama abaturage ko bajya bareka amashyamba agasarurwa yeze kuko ari bwo atanga umusaruro uhagije harimo kubona imbaho zifashishwa mu gukora ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa muntu.

Minisitiri w'Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d'Arc, yavuze ko leta irimo gushaka igisubizo ku kibazo cy'itemwa ry'amashyamba, abaturage bashishikarizwa gukoresha ibicanwa bitari amakara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .