Muri ibi bihe by’imvura hari kugaragara abaturage bahuye n’ingaruka z’ibiza nk’imyaka mu murima itwarwa n’isuri, inzu zihirima, abantu bapfa n’ibindi bibazo bitandukanye.
REMA ivuga ko abaturage bitaye ku bidukikije bakabibungabunga waba umuti urambye wo kwirinda ibiza no kubica intege.
Iki kigo kiri muri gahunda yo kongerera ubumenyi abagize komite z’ibidukikije ku rwego rw’umurenge n’akarere bujyane no kwita ku bidukikije kugira ngo babitoze abaturage umunsi ku wundi. Ku itariki ya 8 n’iya 9 Werurwe 2018 cyahuguye abo mu Karere ka Huye nyuma y’iminsi ibiri kivuye muri Gisagara.
Umukozi muri REMA ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza ibidukikije muri gahunda z’iterambere, Nsanzimana Djuma, yasabye komite z’ibidukikije gukangurira abaturage gushyira ingufu mu kwita ku bidukikije no kubibungabunga nk’uburyo burambye bwo kwirinda ibiza.
Yagize ati “Ibidukikije ni urwego rugira imbogamizi zihoraho, uyu munsi dushobora kuba dufite ibibazo by’izuba ubundi tukagira imvura nyinshi, twebwe icyo tugamije ni ugutoza abaturage kwita ku bidukije no kubibungabunga kugira ngo birinde ibiza kuko iyo byaje bibateza ibibazo. Turi guhugura abagize komite z’ibidukikije ku nzego z’ibanze kugira ngo badufashe kwigisha abaturage”.
Nsanzimana avuga ko mu bikwiye gushyirwamo ingufu harimo guca amaterasi y’indinganire hirindwa isuri, gutera ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka, guca imirwanyasuri, kwirinda gutura mu manegeka, kudahinga hafi y’imigezi, kubungabunga ibishanga n’ibindi.
Abagize komite z’ibidukikije bahuguwe bavuga ko ubumenyi bahawe bagiye kububyaza umusaruro bigisha baturage kandi bagafatikanya na bo mu kwita ku bidukikije, cyane cyane bibanda ku miterere y’agace batuyemo.
Mu minsi ishize kuwa 3 Werurwe 2018, imvura y’umurindi yaguye mu Karere Ka Rubavu, iteza umwuzure, umugezi wa Sebeya usenya inzu 26, izindi zirenga 900 zinjirwamo n’amazi ku buryo abari batuyemo bagiye gucumbikirwa mu baturanyi.
REMA ivuga ko gahunda yo kwigisha komite z’ibidukikije izakomereza no mu tundi turere.



















TANGA IGITEKEREZO