Ni igitekerezo bagize nyuma yo kubona ko amacupa ya pulasitike akoreshwa rimwe ateje ikibazo gikomeye kuko ku Isi yose ku mwaka hajugunywa amacupa agera kuri miliyari 481.
Impirimbanyi zo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima zivuga ko icyagabanya ingaruka z’aya macupa ari uko yajya atunganywa akongera gukoreshwa.
Ikigiteye impungenge kugeza ubu ni uko kongera gutunganya amacupa ya pulasitike akoreshwa rimwe bikiri hasi kuko bikorwa ku kigero cya 9% gusa.
Mu Rwanda by’umwihariko mu Kiyaga cya Kivu ni hamwe mu hagaragara amacupa ya pulasitike akoreshwa rimwe akajugunywa. Abaturiye iki kiyaga bavuga ko aya macupa akigaragaramo yiganjemo ava mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aya macupa apfunyikwamo amazi n’imitobe ni ikibazo ku rusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko isambaza kuko yitekera ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu kandi ari ho isambaza zororokera.
Urubyiruko rwo ku Kirwa cya Nkombo gitunzwe ahanini n’uburobyi bukorerwa muri iki Kiyaga nyuma yo kumva ingaruka z’aya macupa ku rusobe rw’ibinyabuzima rwatangiye gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ingaruka z’aya macupa binyuze mu kwihangira umurimo.
Muri Nzeri 2022, nibwo abasore n’inkumi bagera kuri 20 batangiye gukusanya ayo macupa bakayabyazamo ibikoresho mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biri mu Kiyaga cya Kivu.
Aba basore n’inkumi bafata aya macupa bakayakuraho akantu kameze nk’urugori kaba ku mutwe w’icupa, izi ngori iyo bamaze kuzegeranya nizo bakoramo ibyo bikoresho na ho amacupa asigaye bakayakoramo imitako.
Mukantirenganya Joella w’imyaka 20, umwe mu bakobwa bakora ibikoresho muri ayo macupa yabwiye IGIHE ko nk’urubyiruko bakoze igikorwa cyo gukusanya amacupa ari ku nkombe z’Ikivu nyuma yo kuyakusanya baricara bareba ikintu bayakoramo niko gutekereza kuyakoramo ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Dukoramo ibikapu, imikandara, imigozi yo gusimbuka, inkweto n’ingofero. Amacupa na yo tukayakoramo amavaze yo gutakamo indabyo.”
Mukantirenganya avuga ko babonye ubushobozi n’amahugurwa bakora ibikoresho byinshi bikabateza imbere nk’urubyiruko ari na ko batanga umusanzu wabo mu kurengera ibidukikije.
Ati “Kugeza ubu buri wese akora ku giti cye. Dufite intego yo gushinga koperative tukajya twicara tukabikorera hamwe tugakora byinshi”.
Uyu mukobwa usanzwe ari umucuruzi w’amayinite iyo abana bamuzaniye ingori zo ku macupa arazigura yazabona zimaze kugwira akabohamo ibikapu.
Ati “Iyo mfite utu dukoresho(ingori) igikapu umunsi umwe narara nkirangije. Nyuma y’aho dutangirije gukusanya aya macupa tuyakoramo ibi bikoresho ugera ku nkengero z’amazi ugasanga amacupa yaragabanutse hameze neza”.
Ngirinshuti Valens, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza avuga ko gukusanya aya macupa no kuyakoramo ibikoresho byamurinze ubuzererezi agashimangira ko bimwinjiriza amafaranga nubwo ataraba menshi.
Ati “Ibi bintu bidufitiye akamaro kuko mbere nirirwaga nitemberera ariko ubu mfata umwanya nkajya gushaka ariya macupa nkaza nkayatunganya. Nakoze igikapu cya mbere nkingurisha 3500 Frw. Ibi bikapu abaturage barabikunda kuko babonye ari ubukorikori bugaragara”.
Dr Ange Imanishimwe, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango BIOCOOR wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yabwiye IGIHE ko pulasitike ari ikibazo gikomeye cyane by’umwihariko ku bantu baturiye inzuzi, imigezi n’ibiyaga.
Ati "Urubyiruko rwo ku Nkombo niba rwariyemeje gutoragura pulasitike bakazibyazamo umusaruro, ibyo ni ibintu byemewe cyane aho ibintu byamaze gukoreshwa biba bishobora kongera bikabyazwa umusaruro bikaba byakorwamo ikindi cyangwa bikaba byasukurwa aho kugira ngo byangize ibidukikije.”
Iyi nzobere ivuga ko iyo pulasitike zishwanyagurikiye mu mazi ibinyabuzima birimo n’amafi bikanywa ayo mazi abigiraho ingaruka zirimo n’urupfu.
Ati "Usanga bimwe byapfuye cyangwa se n’umuntu uzarya ibyo binyabuzima byo mu mazi ashobora kuzagira nk’ibibazo bya kanseri".
Avuga ko iyo pulasitike zigiye mu butaka na bwo zihungabanya umusaruro w’ubuhinzi kubera ko zitinda kubora n’iyo ziboze ibinyabutabire bizigize binyunyuzwa n’ibihingwa umuntu yazarya umusaruro w’ubuhinzi bikaba byamugiraho ingaruka.
Ati "Hakenewe ko abantu batoragura iriya myanda ya pulasitike hakajyaho uburyo bwo kuyibyaza umusaruro kugira ngo tubungabunge urusobe rw’ibinyabuzima n’ikirere cyacu kugira ngo abantu babashe kuba ahantu heza".
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi, yavuze ko nk’akarere bafite gahunda yo guhuza uru rubyiruko rwo ku Nkombo n’inzego za Leta zikora mu kubungabunga ibidukikije.
Ati "Urwo rubyiruko mu gihe cyashize twari twarusuye turi kumwe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu cyita ku Bidukikije (REMA) ndetse n’abakozi b’Urwego rushinzwe kubungabunga amazi (RWB) twabasabye ko bakora umushinga ufatika hanyuma ziriya nzego zikabashakira ubushobozi burimo n’amahugurwa.”
“Icyo tugiye gukora ni ugufasha ruriya rubyiruko rukibumbira muri koperative kugira ngo tubashe kubahuza na ziriya nzego, zibafashe, tubashakire amasoko".
Igipapu gikoze muri izi ngori kigura hagati ya 3500Frw na 5000Fw naho inkweto ikoze muri izo ngori ikagura hagati ya 2000Frw na 3000Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!