Nyuma y’umuganda no gushyikirizwa amashanyarazi kuri uyu wa 2 Ukuboza 2017, Mukarutabana Helena yabwiye IGIHE ko ashimishijwe n’uko atazongera kugonga inkuta z’inzu kubera kuba mu kizima.
Yagize ati “Aba bantu barakoze cyane; wasangaga mu gihe cy’igicuku njya hanze nijoro nkagonga urukuta kubera hatabona ariko ubu mpita nkanda ku rukuta hakabona. Hari n’ubwo twacanaga agatadowa umwotsi wako ugasanga uratubangamiye cyane.”
Umuyobozi ushinzwe itumanaho no guhuza ibikorwa, Nyangezi Fred, yavuze ko iki gikorwa kigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage batuririye umurima uhingwamo ibyo Bralirwa yifashisha yenga inzoga.
Yangeye ati “Ubundi igikorwa cyatuzanye kwari ukwifatanya n’abaturage mu muganda wo gutera ibiti ariko kandi tuje no gutaha ikindi twakoze mbere cyo guha abaturage amashanyarazi akomoka ku zuba. Icyivugo cyacu ni ugutsinda mu kazi, tugatsinda ubukene, umwijima. Murabyumva neza ko twazanywe n’igikorwa cyiza.”
Muri rusange, abaturage b’Akarere ka Kayonza bafite umuriro w’amashanyari ni 33%, by’umwihariko mu Murenge wa Ndego, abawufite ni 18%, abandi basigaye baracyacana agatadowa.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène, yashimiye Bralirwa ku bikorwa ikora bigamije gufasha abaturage bako, asaba abaturage kubibungabunga, cyane cyane ibyo biti kubera akamaro bibafitiye harimo kuzana umwuka mwiza, gukurura imvura n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO