Abacuruzi batandukanye mu Mujyi wa Kigali batanga ibitekerezo bitandukande ku ikoreshwa ry’amashashi aho bamwe bemeza ko kugira ngo azacibwe burundu mu Rwanda bizafata igihe kirekire kuko hari ibicuruzwa bidashobora gupfunyikwa mu bipapuro.
Ibi babitangarije IGIHE mu gihe Hashize myaka isaga umunani, Leta y’u Rwanda iteye intambwe mu kurengera ibidukikije harwanywa ikoreshwa ry’amashashi n’ikwirakwizwa ryayo.
Nyuma yo gukuraho ikoreshwa ry’amashashi yasimbuwe n’ibikoresho bikozwe mu mpapuro bishobora kubora bikaba inshuti z’ibidukikije.
Nubwo amashashi yaciwe, ntibikuyeho ko agikoreshwa ndetse akanagurishwa,cyane cyane mu bacuruzi baciriritse n’abinjiza ibicuruzwa biva mu mahanga mu Rwanda bikava aho bikorerwa bipfunyitse mu mashashi.
IGIHE yakusanyije bimwe bu bicuruzwa biciriritse bigikoresha amashashi, bikaba bitondetse mu buryo bw’amafoto. Aha bituma hibazwa aho aya mashashi ajya nyuma yo gukoreshwa kw’ibicuruzwa birimo.
Urutonde rugaragara mu mafoto ni urw’ Umuceri, ibishyimbo bitetse, indagara, ubunyobwa, umunyu, capati, inyama, amashaza, Peterori n’ibindi.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ubw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’igihugu ntibihwema gushishikariza abacuruzi n’abaturage muri rusange kudakoresha amashashi kuko zitabora, zikaba zibangamira imikorere myiza y’ubutaka.
Mu mwaka washize ubuyobozi bwa REMA bwatangarije itangazamakuru ko nubwo amashashi yaciwe hari ibyo udashobora kuyakuramo bitewe n’isuku y’ibiyapfunyitsemo.



















TANGA IGITEKEREZO