Uyu mushinga wamuritswe kuri uyu wa 4 Kanama 2021, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, usanzwe uba tariki 5 Kanama ku rwego rw’Isi.
Ikizakorwa muri uyu mushinga ni ukubaka uruganda ruzajya rukusanyirizwamo amacupa cyangwa ibindi bikoresho bya ‘Plastique’ bikoreshwa inshuro imwe maze bigakorwamo ibindi bikoresho, aho kuguma mu muhanda cyangwa mu mirima byangiza ibidukikije.
Urwo ruganda ruzajya rugura iyo imyanda ya ‘Plastique’, aho ufite ikilo kimwe cy’iyo myanda kizajya kishyurwa 90 Frw, bivuze ko ufite ibilo 1000 yakwishyurwa ibihumbi 90 by’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko uyu mushinga uje kuba igisubizo ku kurengera ibidukikije ndetse ko uzabyarira inyungu n’abakusanya iyo myanda ya plastique kuko izajya igurwa.
Yongeyeho ati “Tuzakangurira abantu gukusanya iyo myanda bakayishyikiriza abazayitunganya. Uyu mushinga uzatera akanyabugabo abanyarwanda kugira ngo be kongera kujugunya plastique mu bidukikije, mu rusobe rw’ibinyabuzima ahubwo babizane bari bubibonemo inyungu.”
Mujawamariya yavuze ko uyu mushinga uzahuza abaturage, leta n’abikorera, ndetse ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira waratangiye gushyirwa mu bikorwa.
Yakomeje agira ati “Abikorera bazahuza imbaraga zibaturutsemo kugira ngo uyu mushinga uzashoboke.”
Sosiyete zimwe zisanzwe zikoresha Plastique zikoreshwa rimwe zamaze gutanga amafaranga yo gutangira uwo mushinga. Harimo Uruganda rwa Inyange Industry, Sulfo Rwanda, Bralirwa, Ese Urwibutso n’izindi.
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko abikorera bamwe bamaze kumva neza iby’uyu mushinga bakusanya amafaranga arenga miliyoni 6.9 ariko hagikenewe n’abandi kugira ngo uyu mushinga ubashe gukorwa.
Yongeyeho Ati “Hakenewe ibintu byinshi murabizi ko izi plastique zikoreshwa mu bintu bitandukanye kandi zigakoreshwa n’abantu hakenewe ubushobozi burenze ubwa miliyoni 690 Frw kugira bishobore gukorwa neza.”
Buri mwaka Isi ikora ibikoresho bya plastique birenga toni miliyoni 380 buri mwaka. Kandi izo zose zijugunywa ahantu hatandukanye bikangiza ibidukikije aribyo biyungurura umwuka duhumeka, bikaduha imvura cyangwa izuba mu gihe cyabyo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2021 ku munsi wahariwe kurengera ibidukikije igira iti “Dusubiranye indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima”; washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972 hagamijwe gukangurira abatuye Isi kubungabunga ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!