Ibi biravugwa mu gihe mu Rwanda hagiye gutangizwa icyumweru cyo guhangana n’ingaruka zikomoka ku biza, ariko hakoreshwa ubumenyi gakondo mu gukumira Ibiza n’ingaruka zabyo.

Rububu Aloys w’imyaka 70, atuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu avuga ko iyo yatangiye kumva ubushyuhe bwinshi, mu ijoro kugeza ubwo abira ibyuya, icyo gihe haba henda kugwa imvura nyinshi.

Aganira na IGIHE, Rububu yagize ati ”No mu mubiri wanjye mba mbyumva, iyo ngeze ku buriri nkarara ntiyoroshe kandi nkarara mbira ibyuya umubiri wose, icyo gihe haba henda kugwa imvura idasanzwe.”

Kubwimana Anastase w’imyaka 45, atuye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro. Uyu avuga ko iyo umuntingito wegereje kuba, cyangwa ikirunga cyenda kuruka, habaho ubushyuhe bukabije ndetse n’inyoni zigahunga aho zari ziri.
Yagize ati ”kuva na cyera, iyo henda kubaho umutingito cyangwa ikirunga kikaba cyenda kuruka, inyoni n’izindi nyamanswa zirahunga natwe tugahita tubimenya.”

Midimar ivuga ko ubumenyi gakondo buriho kandi bushobora kunganira uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gusuzuma Ibiza. Jean Baptiste Nsengiyumva uyobora agashami gashinzwe gukumira ibiza muri Midimar, avuga ko hari abo babonye mu turere twa Rutsiro na Rubavu bavuga ko bafite ubwo bumenyi bwo gutahura Ibiza bishobora kuhibasira.

Aganira na IGIHE, Nsengiyumva yagize ati ”Hari abavuga bati dufite ubumenyi bwo kumenya igihe umuntingito uri bubere, igihe imvura idasanzwe ishobora kugwa, ibimenyetso by’ikirunga cyenda kuruka, n’ibindi. {…} tuzajya tunabifashisha muri ya makuru dutanga ku baturage ajyanye n’ibiza n’igihe birabera.”

Midimar ivuga ko mu gihe aba bantu babahaye amakuru bazajya bayasuzuma hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe kongera ibimenyetso cyangwa no kureba ukuri ku bihari.

Mu gihe gupima ibijyanye n’umutingito mu Rwanda bitaratera imbere, aba baturage bashobora kuba inzira nziza yo kumenya aya makuru, kuko iyi minisiteri ivuga ko hari n’abavuze ko bashoboraga kubimenya kuva kera ko hari umutingito uri mu nzira zo kuba cyangwa ikirunga cyenda kuruka, bakaburira bagenzi babo uko bitwara.

Nsengiyumva J Baptiste, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukumira ibiza
Nsengiyumva J Baptiste, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukumira ibiza