Ibi yabivuze mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima usanzwe wizihizwa tariki 22 Gicurasi, ariko ukaba wizihijwe kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021, mu cyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije.
Patrick Karera yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima harimo kwita ku nyamaswa, imigezi, ibishanga n’amashyamba.
Ati “Turabona hari byinshi tumaze kugeraho mu rwego rw’amashyamba mwabonye ko pariki ya Gishwati-Mukura yashyizwe mu byanya bikomye bigomba kwitabwaho nk’umurage w’Isi. Ibi ni ibintu twishimiye cyane mu Rwanda n’abafatanyabikorwa twakoranye.”
Iyi Pariki ya Gishwati-Mukura yabayeho kubera ingufu za Guverinoma y’u Rwanda, mu gihe mbere yari yaratangiye guturwamo n’abaturage, ikorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi bitandukanye ariko byose byarahagaritswe, abaturage barimurwa haterwa amashyamba, harongera hasubira uko hahoze.
Patrick Karera yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo ariko hakiri byinshi byo gukora.
Yagize Ati “Nubwo twungukira mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ibikorwa dukora mu buzima bwa buri munsi birarwangiza.Turi kimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima ariko turi kuruma ukuboko kutugaburira. Kwangiza ibidukikije bitugiraho ingaruka, rero ni byiza ko tuba kimwe mu bisubizo mu kwita ku bidukikije.”
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’intangarugero mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse ko uyu muryango uri kurufasha gukomeza muri iyo nzira binyuze mu gutera inkunga imishinga itandukanye.
Yongeyeho ati “Hari ubushakashatsi bwinshi bwakozwe, hari byinshi byagezweho, ariko haracyari inzira ndende. Nka EU turi gufasha cyane Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri uru rugendo, binyuze muri gahunda nyinshi zitandukanye. Uyu munsi by’umwihariko turi kugerageza kwereka abantu uruhare rwabo mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.”
Zimwe mu mbogamizi u Rwanda rugihura na zo mu kubungabunga urusobe rw’ibinybuzima harimo ubwiyongere bw’abaturage butuma hakenerwa ubutaka bwinshi bwo guturaho, guhinga no gukoreraho imirimo ya buri munsi, gutema ibiti hashakwa inkwi n’amakara, ihindagurika ry’ikirere, impanuka zivamo gutwika amashyamba, imyumvire ikiri hasi n’ibindi.
Intego u Rwanda rwari rwarihaye yo kuba rufite amashyamba ari kuri 30% by’ubuso bwarwo yagezweho buranarenga buba 30.4% nk’uko ibarura rya 2019 ryabigaragaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!