Iki gikorwa cy’abana giteganyijwe Kuwa 18 Nyakanga 2015, ku mashuri abanza ya Rutongo, mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, cyatangirijwe mu Budage mu 2007, n’umwana wari ufite imyaka 9 witwa Felix Finkbeiner.
Yagitangije nyuma y’uko umwarimu we yari yabahaye umukoro wo kwandika ku mihindagurikire y’ibihe, maze amaze gusangiza abandi ibyo yanditse, atanzga igitekerezo ko abana bo ku Isi bakwiye gutera ibiti miliyoni imwe muri buri gihugu, ngo binyunyuze mu kirere umwuka wa CO2, utari mwiza ku buzima bwa muntu.
Mu myaka yakurikiyeho, gahunda ya Plant-for-the-Planet yatangiye gukwirakwira ku Isi hose, ubu igejeje ku bana barenga 100,000 mu bihugu 100 bitandukanye, biyemeje gutanga ubutumwa bwo kugabanya isohorwa ry’ ibyuka bihumanya ikirere (CO2) .
Aba bana ntibemera ko abakire ku Isi bakomeza kwangiza ikirere, ngo abakene babe ari bo birengera ingaruka.
Batera ibiti nk’ ikimenyetso cyo kurengera ikirere, mu Budage ho bamaze gutera ibiti miliyoni imwe, mu iri iki gikorwa cyemewe ku nzego zose, giterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, UNEP.
Uwahoze ayobora UNEP, Klaus Toepfer ni we muhuzabikorwa w’iki gikorwa cyatangijwe n’abana.
Intego ya “Plant-for-the-Planet Academy” ni ukuzamura ubumenyi bw’abana basobanurirwa ibijyanye n’ukwangirika kw’ikirere, bagakangurirwa kugira icyo babikoraho.
Naho intego ya “Plant-for-the Planet” ni ukugira abana miliyoni imwe nk’intumwa mu kurengera ikirere, n’ahantu hazajya hatangirwa ubumenyi muri uru rwego hagera 20,000 ku isi hose mu mwaka wa 2020.
Buri shuri rizajya ryohereza abana batanu muri iki gikorwa cyo kongera ubumenyi muri gahunda zo kurengera ikirere, cyateguwe na Zion Communications, aba banyeshuri bakazakomeza gutanga ubutumwa bugamije kurengera ikirere.



















TANGA IGITEKEREZO