Ubu butmwa bwatanzwe mu mahugurwa yateguwe na REMA, yahuje komite z’ibidukikije kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku Karere aho yari agamije kureba ibibazo bikigaragara mu kwangiza ibidukikije no gufata ingamba zo kubikumira.
Bamwe mu bayitabiriye bemeza ko hari ibyo batasobanukirwaga bigatuma bangiza ibidukikije bibwira ko bashaka inyungu ariko ubu basobanukiwe neza uruhare rwabo mu kubyitaho.
Ayinkamiye Pelagie ni umwe mu bari bitabiriye amahugurwa yagize ati “Mu buhinzi twakoraga hari ibyo tutasobanukirwaga; nko mu Murenge wa Muko ku nkengero z’umugezi wa Mukungwa ntabwo twasigaga metero 10 zagenwe gusigara cyangwa tugahinga mu bishanga uko tubonye ariko ubu tumenye ko byangiza ibidukikije ikindi tumenye uruhare rwacu mu kubibungabunga natwe twirengera.”
Umukozi ufite mu nshingano kurengera ibidukikije muri REMA, Ange Irutingabo yemeza ko mu bidukikije hakigaragaramo ibibazo bituma bikomeza kwangirika ariyo mpamvu bakomeza gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati “Mu bidukikije haracyarimo ibibazo byinshi bikomeje kubyangiza harimo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugikorwa mu kajagari, imisarane itujuje ubuziranenge, abahinga ku nkengero z’imigezi ntibasige metero 10 zagenwe, kandi ibi ni bimwe mu biteza Ibiza bya hato na hato. Niyo mpamvu dukora ubukangurambaga biciye mu mahugurwa nk’aya kugira ngo buri wese amenye uruhare rwe mu kurengera ibidukikije.”
Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Musanze, Ngwijingabo Hyacinthe yavuze ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese kuko bitabayeho umuntu ntiyabaho nyamara byo bishobora kubaho adahari kuko ni we ubyangiza.



















TANGA IGITEKEREZO