00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abangizi b’amashyamba babangamiye ibisi bya Huye

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 5 May 2013 saa 03:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abaturage kugira uruhare mu kubungabunga amashyamba kuko hakigaragara abayangiza, nko mu Murenge wa Kamegereri aho imisozi ya leta yangijwe, kimwe no mu bisi bya Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yatangarije IGIHE, ko babangamiwe n’abangiza ishyamba mu bisi bya Huye.
Mugisha yagize ati ”Ubu ku wa Kabiri tuzagira inama y’uturere dukora ku bisi bya Huye, mu rwego rwo kureba uburyo twakumira abangiza ishyamba ryo mu bis (…)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abaturage kugira uruhare mu kubungabunga amashyamba kuko hakigaragara abayangiza, nko mu Murenge wa Kamegereri aho imisozi ya leta yangijwe, kimwe no mu bisi bya Huye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yatangarije IGIHE, ko babangamiwe n’abangiza ishyamba mu bisi bya Huye.

Mugisha yagize ati ”Ubu ku wa Kabiri tuzagira inama y’uturere dukora ku bisi bya Huye, mu rwego rwo kureba uburyo twakumira abangiza ishyamba ryo mu bis bya Huye”.

Yavuze ko abangizi b’amashyamba n’abahigi bangiza bakanashimuta inyamaswa zo muri Pariki Nyungwe.

Ubusanzwe muri Akarere ka Nyamagabe nta bibazo mu kwangiza ibidukikije byari byahagaragaraga. Gusa ngo mu bihe byashyize hagaragaye abacukura bitemewe mu Murenge wa Kitabi, ariko kugeza ubu bakaba baragiye bakumirwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’imirenge n’inzego z’umutekano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages