00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ihagarikwa ry’ubutaka bw’u Rwanda bwitwarirwa n’amahanga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 10 March 2015 saa 10:27
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye inzego bireba gukora ibishoboka byose, hagakemurwa ikibazo cy’ubutaka butwarwa mu migenzi n’inzuzi mu Rwanda bukajya mu bihugu by’amahanga kuko ari umutungo w’igihugu uba wangirika.

Tariki ya 5 Werurwe 2015, Umukuru w’igihugu yatashye ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I, rwubatse mu murenge wa Mushishiro ho mu karere ka Muhanga.

Inzuzi z'u Rwanda zitwara ubutaka bwinshi mu mahanga

Abenshi mu babonye amazi y’umugezi wa Nyabarongo itanga amazi yo kwifashisha muri uru rugomero batunguwe n’ibara afite; kubera uburyo yanduye bidasanzwe.

Umuyobozi w’ako karere Mutakwasuku Yvonne yahise atanga Umukuru w’Igihugu akamwizeza ko iki kibazo gihangayikishije bazagikemura vuba.

Yagize ati “ Ubwo muzagaruka kuri iyi misozi ntabwo muzasanga yambaye ubusa, kandi aya mazi ibara ryayo abantu batabasha gusobanura kuri uyu munsi, ndangira nsezeranye ko ubwo muzagaruka, rizaba ari ibara ry’amazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Perezida Kagame nawe yagaragaje ko ikibazo cy’ibara ry’ayo mazi gikomeye cyane.

Ati “ Meya yavuze iby’amazi , ariya mazi ngirango hari abashobora kuba baturutse ahandi babaza bati , aya mazi yo mu Rwanda ni bwoko ki? Murereba uko asa?, umuntu ashobora kwibeshya ari mu kirere ngo ni wa muhanda utarimo kaburimbo.”

Yavuze ko gusa gutyo atari gusa ahubwo ko hari ubukungu bw’igihugu bugenda bugicika kirebera.

Ati “Biriya bifite icyo bivuze ni ukuvuga ngo hari ahantu tugomba kuba dutakaza ubutaka bwinshi cyane, butagira uko bungana, ari ubuva mu misozi ari ho buturuka hose imvura zaguye, ubutaka bujya muri aya mazi.”

Yahise agaragaza ko ari igihombo cyagombye guhagurukirwa.

Ati “Turatakaza ubutaka aho bugomba kuba buri ,duhinga, dukorera ibikorwa bindi. Bishobora kwangiza n’ibikorwa biduha amashanyarazi kubera ko ibitaka birimo biragenda bikirunda ahantu cyangwa, bikagabanya aho amazi agarukira, amazi agenda agabanuka uko ibitaka bigenda byiyongera, amazi akaba make. Hari aho nabonye, hari aho utangiye kubona ubutaka busigaye buzamuka bukarenga amazi akanyura iruhande cyangwa se bizajya byinjira mu mamashini biyangize.”

Yongeyeho ko ubutaka usanga bugenda bukabyarira inyungu ibindi bihugu.

Ati “ Ariko noneho hari ubutaka budasigara hano bukagenda, kandi bukagendera ubusa, buragenda buriya, bujya mu bindi bihugu. Twohereza ubutaka mu bindi bihugu, ubonye niba twabugurishaga tukagira icyo tubuvanamo, ariko turabwohererza ubusa tutanabizi ahubwo, ariko birashoboka ko twagabanya ibi cyangwa ko twanabica burundu bitewe n’ibyo dukora.”

Yasabye ko inkengero z’imigezi muri rusange zagombye kubungabungwa kuko ari ikibazo kigaragra no ku migezi myinshi mu Rwanda.

Ati “ Ntabwo ari aha gusa n’ahandi urabibona, ubwo ngira ngo nabyo dukwiye kubihagurukira, tugashaka ukuntu twakora ku buryo byagabanya ibyangirika kandi twari dufitemo inyungu.”

“ Dusanzwe tubivuga kandi tuzakomeza kubiganira, ngira ngo abayobozi bari hano namwe mwese n’abandi twabyumva tugafatanya kugira ngo tubikemure.”
Imigezi mu Rwanda itwara ubutaka bwiza ku misozi hirya no hino ahatarwanywa isuri .

Ibihugu binyurwamo n’uruzi rwa Nil biyibyaza umusaruro akenshi biturutse ku butaka bwiza bigenda bivanamo bukabifasha kubona umusaruro utubutse.

Nil ifite isoko mu Rwanda mu ishyamba kimeza rya Nyungwe, igakomeza muri Mwogo ibeshejeho ibihugu bya Ethiopia na Misiri.

Mu mwaka wa 2012, Nkikabahizi Jean de Dieu ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera yavuze ko isuri yatumaga u Rwanda ruhomba toni z’ubutaka zigera kuri 14 zitwarwa mu migezi n’inzuzi nka Nyabarongo, Akanyaru ndetse nk’Akagera.

Leta y’u Rwanda yagiye igerageza guhangana n’iki kibazo ikora amaterasi y’indinganire ku misozi ihanamye, itera imigano ku nkombe z’ibiyaga, imigezi n’inzuzi nubwo hari ahagikeneye ibikorwa nk’ibi henshi.

[email protected]
Twitter:@NTADEUS


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages