Ku ikibitiro ubwubatsi bwo kwagura ikibuga cya Golf bwaberaga mu gishanga cy’i Nyarutarama mu Murenge wa Remera bwahagaritswe ndetse ngo bashobora no gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atatangajwe umubare.
Ukuriye ishami ryo kubahiriza amategeko no kugenzura iyangirika ry’ibidukikije muri REMA, Duhuze R.Norbert, kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kanama, yavuze ko abubakaga ikibuga bari basabwe kwirinda kuzana igitaka mu gishanga ngo banarihatsindagire.
Nyuma yo kwirengagiza ibyo bari basabwe birimo no kutegera utugezi turi muri icyo gishanga, bahawe ibaruwa ibasaba guhagarika ibikorwa by’ubwubatsi ndetse ko bagiye no kureba uburyo bacibwa ihazabu.
Duhuze yagize ati “Si ubwa mbere tubabuza kubaka binyuranyije n’amategeko, kuko twababwiye kuva mbere ko bagomba kubaka birinda kuzana itaka bakuye ahandi, ndetse ko batemerewe no kuritsindagira hano.’’
Yakomeje agira ati “Twabahagaritse by’agateganyo ndetse tugiye gusuzuma amande (ihazabu) tuzabaca [...] mu minsi 30 tuzaganira na bo ku cyakorwa nibemera ibyo tuzabasaba bazakomeza gusa n’ibyangijwe bazabibazwa.’’
Umukozi, muri All Africa Golf Construction, Darran Jonston, ukuriye ibikorwa byahagaritswe byo kwagura ikibuga cya Golf yavuze ko ibyo bakora byemewe, ko nta tegeko banyuranyije na ryo.
Darran ati “Ibyo batubujije ni ukuzana itaka riturutse hanze ngo turikoreshe hano mu gishanga, kandi iri taka mubona ntabwo twarikuye ahandi ni hariya hafi rwose.’’
Yakomeje avuga ko badatsindagira itaka mu gishanga cyane ahubwo ko babikora mu rwego rwo kugira ngo ibyo bakora bitazangizwa n’imvura bityo ko bagomba gutsindagira gacye.
Umuyobozi wa Rema, Dr.Rose Mukankomeje, yavuze ko itegeko rirengera ibidukikije mu ngingo za 85, 86, 87 rivuga ko ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bigomba gushyirwa kure.
Dr.Mukankomeje yavuze ko Ingingo ya 87 yamagana ibikorwa birimo kumena itaka, icukiro, kubaka amasoko n’ibindi muri metero 20 uvuye ku gishanga.
Ati “Ubikora rero aba yishe itegeko kandi agomba guhanwa n’amategeko.’’
REMA irateganya ko abaguraga ikibuga cya Golf mu gishanga cy’i Nyarutarama bashobora gucibwa ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ndetse bakavugurura ibyo bari bubatse mu gishanga binyuranyije n’amategeko.
Si ubwubatsi bw’ikibuga cya Golf bwahagaritswe bwonyine
Ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’umupira giherereye mu mudugudu wa Rindiro mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko na byo byahagaritswe by’agateganyo kuko bitari muri metero 20 uvuye mu gishanga cya Nyamuko.
Ubuyobozi bw’umudugudu wa Rindiro bwavuze ko kubaka iki kibuga byari kuzafasha abana batuye muri ako gace kwidagadura kuko nta handi bafite bidagadurira, ibi bikaba byari muri gahunda ya Ministeri ya Siporo n’umuco, yo kubaka ikibuga muri buri kagari.
Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rindiro, Richard Gatsigazi, yavuze ko ari uruhare rwabo rwo kwirindira igishanga cya Nyamuko, gusa avuga ko bisaba imbaraga badafite.
Yagize ati “Kubona abakozi barinda igishanga bahoraho bisaba amafaranga yo kubahemba kuko abacukura banazana iri taka bakunze kwitwikira ijoro.’’
Yemeye ko guhagarika ibikorwa bifitiye igishanga akamaro ari byiza, gusa ko bashakirwa aho bashyira ikibuga ndetse ngo bagahabwa n’ubushobozi bwo kwirindira igishanga.
Abaturage baturiye igishanga cya Nyamuko bavuze ko batasobanuriwe neza imbibi z’iki gishanga, byatumye batangira ibikorwa by’ubwubatsi mu mbibi za cyo.
Umuturage utuye mu Mudugudu wa Rindiro, Fabiola Itahabaye, yavuze ko bari babwiwe ko aho batangiye ibikorwa by’ubwubatsi atari mu gishanga ndetse ko ibya metero 20 batari babizi.
Uwasabwe guhagarika ibikorwa yari yatangiye byo kubaka inzu hafi y’igishanga yavuze ko bimuhombeje, gusa ko yanyuzwe n’ibisobanuro byo kurengera igishanga yahawe na REMA.



















TANGA IGITEKEREZO