00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REMA yavuze ko hari abantu bakomeye bahanwe kubera kwangiza ibidukikije

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 17 June 2015 saa 08:55
Yasuwe :

REMA ivuga ko abarenga ku mategeko arengera ibidukikije bakurikiranwa hatarebwe inzego barimo cyangwa imirimo bakoze ahubwo hakurikijwe amategeko kuko kubungabunga ibidukikije ari ingenzi.

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe kubungabunga ibidukikije, Dr.Rose Mukankomeje, aherutse kubitangaza ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije.

Dr. Mukankomeje yavuze ko abangiza ibidukikije bahanwa hatitawe ku kigero barimo cyangwa imyanya bafite mu buyobozi, ndetse ko hari bamwe bahanwe yirinze kuvuga amazina yabo.

Yagize ati: “Mu bidukikije turabahana. Bose barahanwa tukabigeza aho bigomba kugera, ntabwo uyu munsi ndi buvuge abahanwe ariko barahari banakomeye bagiye bava no mu myanya bari barimo kubera ibyaha byo kwangiza ibidukikije.”

Dr. Mukankomeje yavuze ko abanyamategeko basobanurirwa ko umuntu wangije ibidukikije akwiye guhanwa kuko bigira ingaruka ku bandi.

Yagize ati “ Ntabwo twaba hose niyo mpamvu twigisha […] iyo icyaha kibaye ni ngombwa ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha basobanukirwa ko iyo wangije hano bigira ingaruka n’ahandi.”

Bimwe mu bikorwa byangiza ibidukikije birimo gutema amashyamba, gushimuta inyamaswa, gukoresha amashashi n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije na REMA na Minisiteri y’umutungo kamere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) baherutse gushyiraho agashami gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU), kakazaba kabarizwa mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (CID).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages