Mu gihe uyu mugezi wasenyeraga abaturage, ibikorwa byo kuwubungabunga byarakozwe ku buryo ubu umusaruro w’ubuhinzi wazamutse kuko ubu abaturage bahinga mu materasi.
Nzamwita Phocas ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kanama avuga ko umushinga wo kubungabunga umugezi wa Sebeya watumye ubuso bw’ubutaka buhingwaho bwiyongera ku buryo umusarururo wiyongereye ku buryo bugaragara.
Ati “Mu myaka itatu ishize tutaratangira gahunda y’amaterasi y’indinganire wasangaga bahinga mu kajagari bagahinga ibigori, ibishyimbo batazi ko bashobora guhinga ngo babone umusaruro w’ibirayi ariko aho gahunda yo guca amaterasi itangiriye twabigishije guhinga ibirayi tubaha n’ifumbire none ubu Kanama yaje mu mirenge itatu yeza ibirayi byinshi.”
“Mu mirima rusange ubu bari kugeza kuri toni 40 ariko mu murima w’umuturage ni hagati ya toni 20 na 25,dufite gahunda yo kongera ku buryo mu myaka 3 umuhinzi azajya yeza toni hagati ya 30 na 35, noneho habaho no gufasha bagenzi bacu tugatanga byinshi tukaba twanafasha indi mirenge’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko amaterasi yongereye umusaruro w’ubukungu n’umugezi wa Sebeya ukaba utari ikibazo.
Ati “Kuri iriya misozi imvura yaragwaga igatwara ubutaka ku buryo nta nyungu mu iterambere yahabonekaga ariko haje umushinga wa Sebeya hibanzwe ku nyungu zihuse abaturage babona imirima bahabwa ifumbire mu rwego rwo kongera ubuso buhingwa. Byatumye n’umusaruro wiyongera, ni na yo mpamvu muri Kanama ibirayi byabaye byinshi ibiciro bikomeza kuguma hamwe tugasagurira n’amasoko n’ubutaka bw’abaturage bwagize agaciro’’.
Akomeza avuga ko uretse umusaruro n’ibidukikije byarabungabunzwe Sebeya irafungwa ku buryo nta kibazo izongera guteza abaturage.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, ingo 475 zituriye umugezi wa Sebeya mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Nyakiriba zahawe inka hakaba hakiri inka 342 zigomba kugezwa ku baturage. Biteganijwe ko ingo 1811 zizahabwa amashyiga ya rondereza mu gihe ibigo bine bizubakirwa amashyiga agezweho.
Umushinga ubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya, watangiye ibikorwa byawo muri Gicurasi 2019, bikaba byiteze ko uzarangira mu 2022. Ibikorwa byawo byiganjemo gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka, kubaka ingomero ku mugezi wa Sebeya, gutanga ibigega bifata amazi, kwigisha abaturage gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije no gukura abaturage mu bukene binyuze mu kubaha imirimo ibungabunga uyu umugezi.
Ni umushinga ufite agaciro ka miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba uterwa inkunga na Ambasade y’Ubwami bw’u Buholandi. Ni umushinga ukorerwa mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!