00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa butakaza miliyari 100 z’Amayero buri mwaka kubera ihumana ry’ikirere

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 15 July 2015 saa 07:45
Yasuwe :

Raporo yatangajwe n’umusenateri w’Umufaransa Leïla Aïchi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga, yagaragaje ko buri mwaka u Bufaransa butakaza miliyari 100 z’Amayero zitateganyijwe, kubera ihumana ry’ikirere.

Nk’uko France 24 ibitangaza, ubushakashatsi bwitwa Ihumana ry’ikirere: Ikiguzi cyo kurebera ntugire icyo ukora. Ingaruka zo kumiragura ibyotsi bitandukanye nk’ibituruka mu modoka birimo guhenda leta y’Ubufaransa kurinda uburwayi buterwa na yo.

Ubu bushakashatsi bwahuje ikiguzi kingana nibura na miliyari eshatu z’Amayero Ubufaransa butanga buri mwaka mu kwita ku buzima n’ikiguzi cy’igihe n’umusaruro bitakazwa n’ubucuruzi.

Ikiguzi gitangwa ku bindi bitari ubuzima nk’umusaruro w’ubuhinzi no gusukura amazu yanduye kiri munsi cyane kuko kibarirwa kuri miliyari 4.3 z’amayero.

Kwita ku buzima bwandujwe no guhumana kw’ikirere bitwara hagati ya miliyari 68 na 97 z’Amayero buri mwaka, hitabwaho abafite uburwayi bukomeye nka Asima na Kanseri ziterwa n’ibyotsi.

Ibyuka byo mu nganda biri ku isonga y'ibihumanya ikirere

Nubwo raporo y’ubushakashatsi igaragaza imbaraga Ubufaransa bwashyize mu kurwanya ibyotsi bihumanya ikirere byagabanyije ikigero byariho. By’umwihariko mu bice byegereye inganda, ahakorerwa ubwikorezi n’ibicanwa biteza ibibazo byo gukwirakwiza ibyotsi bihumanya kuruta mbere.

Iyi nyigo inama yo kwita ku gukoresha ikoranabuhanga ritomoye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zashyizweho zo kwirinda ihumana ry’ikirere.

Ihumana ry’ikirere ni ikibazo gikomeye cyane mu mujyi wa Paris kuruta indi mijyi y’Ubufaransa aho uyu mujyi uri ku rwego rw’uko ibyuka byanduza bishobora guhita byinjira mu bihaha no mu rugendo rw’amaraso y’umuntu bikamutera kanseri.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS uvuga ko buri mwaka ibyanduza ikirere bihitana ubuzima bw’abagera ku bihumbi 42 muri Paris.
Muri Werurwe abayobozi b’Ubufaransa bategetse kimwe cya kabiri cy’imodoka zikoresha imihanda ya Paris n’izikoresha iyindi gukoresha ibirango bidasanzwe mu gihe cy’ibyotsi byinshi.

Nyuma yo gutangaza iyi raporo Minsitiri ushinzwe ibidukikije Ségolène Royal yavuze ko birakaje cyane kandi ingamba zo kurwanya ihumana ry’ikirere zizatangazwa mu cyumweru gitaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages