00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku ntambwe ihanitse mu gukumira imyuka ihumanya ikirere

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 12 March 2014 saa 04:20
Yasuwe :

Mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere kenshi usanga iri ku isonga mu mihindagurikire y’ibihe, ikaba ari nayo nyirabayazana w’ubushyuhe bukabije, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza agamije guca imodoka zishaje zisohora ibyuka byangiza abantu kandi bigahumanya n’ikirere.
Dr Mukankomeje Rose, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) avuga ko kugeza ubu kuri gahunda z’igihugu cyihaye y’icyerekezo 2020, hafi ya 28,3% hamaze guterwa amashyamba, akomeza kandi asaba (…)

Mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere kenshi usanga iri ku isonga mu mihindagurikire y’ibihe, ikaba ari nayo nyirabayazana w’ubushyuhe bukabije, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza agamije guca imodoka zishaje zisohora ibyuka byangiza abantu kandi bigahumanya n’ikirere.

Dr Mukankomeje Rose, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) avuga ko kugeza ubu kuri gahunda z’igihugu cyihaye y’icyerekezo 2020, hafi ya 28,3% hamaze guterwa amashyamba, akomeza kandi asaba abaturage kongera umubare w’ibiti biterwa, cyane cyane mu bigo by’amashuri n’ahandi. Aho yagize ati “Ni ngombwa ko dutera amashyamb,a kuko adufasha mu gukumira imyuka mibi igira ingaruka itari nziza ku buzima bw’umuntu.”

Dusabe Sebastien, ushinzwe isuzumangaruka y’imishinga mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB: Rwanda Development Board) avuga ko u Rwanda rwihaye ingamba nyinshi, zirimo kurengera ubuzima bw’abaturage bakumira imyuka ihumanya ikirere kuko igira ingaruka ku buzima bwa muntu. Bashishikariza abaturage gutera amashyamba menshi, kuko ari mu birwanya imyuka mibi ihumanya ikirere ndetse ikagira n’ingaruka ku mwuka duhumeka. Avuga kandi ko hagiye gushyirwaho gahunda yo kubungabunga amashyamba abayitayeho kurusha abandi bakabihemberwa bikazashyirwa mu bikorwa n’umushinga REDD+.

Mino Randrianarison, impuguke mu bijyanye n’amashyamba ndetse no gukumira imyuka ihumanya ikirere akaba n’umuyobozi w’umushinga REDD+ ushinzwe ubukangurambaga ku kwita ku mashyamba, yatangarije IGIHE ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo muri aka karere, mu bijyanye no kubungabunga amashyamba. Ibyo abishingira kuri gahunda abona igihugu cyihaye, aho muri gahunda y’icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye, harimo ko amashyamba agomba kuba ari ku buso bungana na 30% by’ubuso bwose bw’u Rwanda.

U Rwanda rwafashe ingamba mu gukumira imyuka ihumanya ikirere hashyirwaho amabwiriza ya Minitiri w’Intebe agamije kuca imodoka zishaje zisohora ibyuka byangiza abantu cyangwa bigahumanya ikirere, yasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 20 Mutarama 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages