U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu muri Afurika nk’igihugu cyashoboye kubungabunga ibidukikije kurusha ibindi ku rutonde rwa kane rw’ibihugu byateye imbere mu kubungabunga ibidukikije (Global Green Economy Index).
Urwo rutonde rwakorewe ku bihugu 60 n’imijyi 70 rugendera ku buryo ibihugu bitera imbere bitabangamiye ibidukikije.
U Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu muri Afurika, n’uwa 27 ku rwego rw’Isi. Sweden ni yo ibimburiye ibindi mu iterambere ry’ibidukikije ku Isi.
Muri Afurika ibihugu byabimburiye ibindi ni Kenya, Mauritius, Zambia, Ethiopia n’u Rwanda.
Mu bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere ibidukikije harimo guca amashashi n’ibijyanye nayo, gutera ibiti bisimbura ibishaje byose binyuze muri gahunda yo kumvisha abaturage akamaro k’ibidukikije.


















TANGA IGITEKEREZO