Ibyo bigo byubatswe binyuze mu mushinga wo kubungabunga amashyamba (Improving Efficiency and Sustainability of Charcoal and Woodfuel Value Chain) ukaba uterwa inkunga n’ikigega Nordic Development Fund binyuze muri Banki y’Isi.
Uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa na REMA, RFA n’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero. Ukora ibikorwa birimo gucunga neza amashyamba, gutwika amakara mu buryo buboneye, guteza imbere ikoreshwa ry’izindi ngufu zisimbura ibicanwa bikomoka ku biti, ndetse no gutubura imirama y’ibiti.
Ibyo bigo bizubakira kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kongera ubuso buteyeho amashyamba yatumye u Rwanda rugera ku ntego rwari rwihaye yo kongera ubuso buteyeho amashyamba ku gipimo cya 30% mu mwaka wa 2020.
Kuri ubu ubuso buteyeho amashyamba mu Rwanda bungana na 30.4% bingana na hegitari 724,695, kandi u Rwanda rukomeje gusubiranya amashyamba hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego rwihaye yo kongera ubuso buteyeho amashyamba.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko hagikenewe kongera ubuso buteyeho amashyamba hagamijwe kugabanya ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe.
Ati “Nubwo twageze kuri iyi ntego, turacyakeneye kongera ubuso buteyeho amashyamba mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga ubutaka n’imigezi ndetse no kurinda abaturage inkangu. Kugira ngo tubigereho, dukeneye imirama y’ibiti n’amashyamba yujuje ubuziranenge, kandi ibi bigo dufunguye bizagira uruhare mu gutanga ibisubizo.”

Ibyo bigo bizafasha mu kubona imirama yihanganira ibice byose by’igihugu. Intego y’ibyo bigo ni ukongera ubuso buteyeho amashyamba, kunoza imicungire yayo no kuyabyaza inyungu.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba, Mugabo Jean Pierre, yavuze ko amashyamba afite akamaro kanini bityo azakomeza guhabwa agaciro mu rwanda.
Ati “Amashyamba azakomeza kuba mu bihabwa agaciro mu Rwanda, bitewe n’akamaro kayo mu kunoza imibereho myiza y’abaturage, kubungabunga no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse no kuzamura iterambere ry’Igihugu.”
Yakomeje avuga ko “Ibigo bishinzwe gutubura imirama y’ibiti n’amashyamba byafunguwe bizafasha u Rwanda kongera ubuso buteyeho amashyamba, ndetse no kongera ubwiza bw’amashyamba, bikazagira ingaruka nziza ku bantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.”
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, avuga ko yishimiye ibyo uwo mushinga wo kubungabunga amashyamba umaze kugeraho, avuga ko Banki y’Isi izakomeza gukorana n’u Rwanda mu bikorwa byo gusubiranya no gutera amashyamba ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, yavuze ko ibigo byafunguwe biri mu rwego rwa gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi ishyira ku isonga imicungire myiza y’umutungo kamere.
Umushinga wo kubungabunga amashyamba ugamije kunoza imikoreshereze yayo mu gice cy’Uburengerazuba bushyira amajyaruguru y’u Rwanda, binyuze muri gahunda zirimo kunoza imicungire y’amashyamba no gutubura imirama y’ibiti n’amashyamba yujuje ubuziranenge ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’izindi ngufu zisimbura ibicanwa bikomoka ku biti.

Uyu mushinga wateye inkunga ibikorwa byo kubaka laboratwari ipima ubuziranenge bw’imbabura yubatswe mu Kigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), ikaba yaratwaye miliyoni 370 z’amadolari.
Iyo laboratwari ipima imbabura ikanazitangira ibyemezo by’ubuziranenge ku makompanyi azikora mu Rwanda, ipima ingano y’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere ndetse igatanga n’izindi serivisi zijyanye no gupima ingufu zisubiranya.
Binyuze muri uyu mushinga kandi, abanyamuryango b’amakoperative 19 basaga 600 bahuguriwe gutwika amakara mu buryo bugezweho burondereza amashyamba kandi bahabwa ibikoresho bibafasha kuyatwika mu buryo bugezweho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!