Muri Mata 2014, Ikigega gitera inkunga imishinga igamije kubungabubunga ibidukikije 'Rwanda Green Fund’, cyashoye hafi miliyoni 1.5 z’amadolari y’Amerika (miliyari 1.26 z’amafaranga y’u Rwanda), mu mushinga wo gukusanya no gutunganya imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga biba bitagikoreshwa.
Uru ruganda rwatangijwe kuri uyu wa Mbere, ruzatunganya imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga biba bitagikoreshwa ariko ugasanga bibitse mu buryo butizewe kandi bishobora gutera ingaruka zihariye.
Harimo ibikoresho byifashishwa mu ngo nka firigo, imashini zimesa, iziteka, televiziyo, ibyuma bishyushya, telefoni n’ibindi bituma ibyuma by’ikoranabuhanga bidakoreshwa bikomeza kwiyongera, ugasanga ahenshi birunze mu bubiko.
Muri ibyo byuma, bizajya bijyanwa muri urwo ruganda ibikiri bizima bigatunganywa hakabyazwamo ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga, ibyangiritse bigasenywa ku buryo bitangiza ibidukikije.
Mu mezi atandatu rumaze gutunganya mudasobwa zirenga 200 za desktop zari zarapfuye, zikaba zarahawe ibigo by'amashuri.
Minisitiri Biruta yavuze ko iyi myanda ari ikibazo gikomeye kandi gisaba ubufatanye n’imbaraga zikomeye mu kugishakira igisubizo.
Yagize ati “Turabizi neza ko imyanda ikomoka mu ikoranabuhanga ari ikibazo gikomeye mu bihugu byinshi byo ku Isi. Uretse kuba yangiza ibidukikije, binatera ibibazo bikomeye ku buzima no ku mibereho myiza y’abaturage.”
Uru ruganda ruri mu murongo wo guteza imbere isuku n’ibidukikije, ruzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo gutera imbere ibigendana no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere mu 2050, rukaba ari urugero muri Afurika no ku Isi.
Minisitiri Biruta yagarutse ku bimaze kugerwaho n’Ikigega cyo kubungabunga imyanda muri gahunda y’imyaka itanu, aho hashyizweho itegeko n’amabwiriza abigenga, imirongo ngenderwaho n’ubuziranenge bwabyo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko hari ingaruka zishamikiye ku myanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga bitewe ahanini n’icyo biba bikozemo, bikaba byagira ingaruka ku muntu cyangwa bigateza ikibazo mu bundi buryo.
Kubitwikira ku gasozi kandi nabyo bishobora guteza ibindi bibazo birimo indwara z’ubuhumekero cyangwa izindi zishamikiye ku bibazo by’umutima.









Ibitekerezo 0