00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwerekanye ko niba ntagikozwe 25% by’ubutaka bw’Isi buzuma mu myaka 30

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 January 2018 saa 07:30
Yasuwe :

Inyigo nshya ku bijyanye n’ibihe, yagaragaje ko mu myaka 30 iri imbere ubushyuhe bw’Isi nibwiyongera kuri dogere Celcius ebyiri, igice kirenga 25% cy’ubutaka bwo ku Isi kizuma.

Ivuga ko imbaraga zo kugabanya ubushyuhe kugera kuri dogere 1.5 nkuko byemejwe mu nama ya Paris, zizarengera nibura bibiri bya gatatu by’ubuso bwagombaga kuma.

Iyi nyigo inagaragaza ko ibice by’ingenzi bituwe n’abantu bishobora kwibasirwa birimo u Burayi bw’Amajyepfo, Afurika y’Amajyepfo, Amerika yo Hagati, Aziya y’Amajyepfo na Australia.

Amasezerano ya Montreal yerekeye imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba yemerejwe i Kigali, ni imwe mu ntambwe ikomeye Isi yateye mu rwego rwo kurwanya ingaruka nk’izi. Ku rundi ruhande ariko ubushakashatsi buvuga ko nta cyagerwaho ibihugu bidashyize imbaraga mu kubahiriza aya masezerano.

Gusa nubwo ibihugu bikangurirwa kugabanya ibyuka byangiza akayunguruzo k’izuba, Leta zunze Ubumwe za Amerika zamaze gukuramo akarenge, nyamara Abanyamerika bafite ibipimo byinshi by’ibyuka byanduza ikirere (Carbone Dioxide) kurusha ibindi bihugu.

Amasezerano ya Montreal yo kugabanya imyuka byangiza akayunguruzo k’izuba, avuga ko ibihugu bikize birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bizatangira guhagarika ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha, HFCs mu myaka mike iri imbere aho bizagabanya kugeza ku 10% mu 2019.

Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Bushinwa, ibyo muri Amerika y’Amajyepfo n’ibindi bizatangira kugabanya ikoreshwa ry’iyi myuma mu 2024.

Ibindi bihugu birimo u Buhinde, Pakistan, Iran, Iraq bizagabanya ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha mu 2028. U Bushinwa nk’igihugu gikora ibi byuma kurusha ibindi ntikizahagarika inganda zibikora mbere ya 2029.

Imyuka ituruka mu byuma bikonjesha bikurura ubushyuhe bw’izuba inshuro 1000 kurusha umwuka mubi ( Carbon Dioxide) usanzwwe uzwi mu kugira uruhare mu ihindagurika ry’ikirere.

Imyuka ihumanya ikirere myinshi ituruka mu bihugu bikize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages