00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Umujyi wa Kigali ushobora gucikamo ibimera ” Sir David King

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 18 February 2015 saa 02:10
Yasuwe :

Umuyobozi wa kaminuza ya Liverpool, wigisha muri kaminuza ya Cambridge, akaba n’umuyobozi w’akanama k’Ubwongereza kiga ku Mijyi y’ahazaza, Sir David King, yemeza ko umujyi wa Kigali, nk’umwe mu mijyi yashinzwe mu kavuyo bitewe n’amateka ya Afurika ukwiye gushyiraho ingamba zikarishye kurusha izisanzwe kugira ngo udacikamo ibimera .

Ubwo yari mu Rwanda kuri uyu wa 18 Gashyantare 2015, iyi mpuguke mu bidukikije no mu mihindagurikire y’ibihe y’imyaka 76, yabwiye IGIHE ko agihumeka umwuka Abanyakigali bahumeka, yumvise ari mwiza urimo amahumbezi ariko… ko atari cyane.

Sir David King yemeza ko yabonye umujyi wa Kigali ugerageza gutera imbere utabangamiye ibidukikije ariko avuga ko bitewe n’ubwiyongere bw’abawutuye ingufu zishyirwamo zidahagije.

Ati” Ati kuri ubu umujyi wa Kigali utuwe n’abagera kuri miliyoni imwe n’igice, turebye nko mu 2035, abawutuye bazaba bariyongereye cyane, kandi nkurikije uko nabibonye, mbona koko hari icyakozwe ariko ingufu zikwiye kwiyongera.”

Sir David King uri mu ruzinduko mu Rwanda

Nk’impuguke mu bidukikije n’iterambere ry’Imijyi asanga hakwiye gushyirwaho utuyira tw’abagenzi n’utw’amagare no gukangurira rubanda kudukoresha, atanga urugero rw’imijyi yo mu Burayi mu bihe bya kera (mu 400- 1400 cyangwa Moyen Age) yari yaragenewe abagenda n’amaguru n’abikoreza ibintu ifarashi n’indogobe.

Ati” Muri iyo myaka bubakaga imijyi y’abagendwa n’amaguru cyane, nk’impuguke twasanze iyo mijyi ya kera twayigarura igafasha rubanda kwirinda kugenda mu binyabiziga bikoresha lisansi bikanngiza ibidukikije.”

Sir King asanga Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali budashyizeho ingamba nshya, mu myaka iri mbere wazagaragaramo ubucucike bukabije mu duce tw’amazu y’ubucuruzi, amaresitora n’ibindi.

Umujyi wa Kigali usabwa ingufu ngu ugumemo ibimera

Nubwo abona umujyi wa Kigali ugifite imbogamizi zo gutera imbere, asanga u Rwanda rwarafashe iya mbere rukabungabunga ibidukikije.

Ati “ Sinashidikanya ko u Rwanda ari u rwa mbere rwabungabunze ibidukikije muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Sir David King asanga Leta y’u Rwanda rukwiye kugera ikirenge mu cy’ibindi bihugu by’Isi rukabyaza umusaruro imyanda yose inyanyagaye mu Mijyi ifasha n’ibigo by’abikorera byayifasha muri yo gahunda.

Imijyi y'ahazaza izajya irangwamo ibimera byinshi

Ati” Ikinyejana cya 21 cyagenewe kuba ikizira umwanda, icyari umwanda kizajya kibyazwa ibindi byagirira abaturage akamaro.

Yashimye gahunda yo kwongera ingufu z’amashanyarazi u Rwanda rwihaye kuko izagabanya ingano y’ibikomoka kuri Peteroli byakoreshwaga mu gihugu cyane cyane mu nganda.

Ariko atsindagira ko umujyi wa Kigali utazatera imbere mu myubakire itabangamiye ibidukikije igihe cyose abayobozi bawo batigira kuri bagenzi babo bo mu bindi bihugu babigezeho.

Ati” Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ni bwigire ku bandi. Bakwigira ku buyobozi bw’umujyi wa Bogota na Barcelona. Abo bose bazamuye iyo mijyi itera imbere itabangamira ibidukikije kandi babigezeho… ngira ngo uwahoze ayoboye Barcelona ari i Nairobi muri Kenya yigisha abaho uko nabo bagera kuri iyo ntego.”

Mu murwa mukuru wa Colombia, Bogota abaturage bakanguriwe gukoresha cyane amagare n’imodoka z’abagenzi bituma hagabanuka umubyigano w’imodoka ku buryo bugaragara.

Sir David King yabaye Umujyanama mukuru wa guverinoma y’u Bwongereza ku bijyanye n’ubumenyi (siyansi) ikiyobowe na Tony Blair n’uwamusimbuye Gordon Brown. Yayoboye Ibiro by’Ubwongereza bishinzwe siyansi kuva mu 2001 kugera mu 2007.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages