Mu Rwanda umutumgo kamere upfushwa ubusa bidakwiye. Ikigo cy’igihugu cyita ku kubungabunga ibidukikije (REMA) gitangaza ko umutungo muke u Rwanda rufite ukwiye gukoreshwa neza.
Dr Rose Mukankomeje umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), yabitangaje mu gihe turi mu cyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije kizarangira ku ya 5 Kamena, hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije.
Yatangaje ko umutungo kamere upfushwa ubusa mu buryo bwinshi, aho usanga hari n’abakoresha amazi nabi amenshi agapfushwa ubusa.
Yanavuze ko usanga umuriro w’amashanyarazi wirirwa ucanye, aho amatara yaka amanywa n’ijoro hamwe na hamwe atazimijwe hirya no hino mu gihugu, mu ngo na ho ugasanga amakara bayacana nabi agapfa ubusa, ibiryo bikamenwa kubera kutamenya kubikoresha neza ku rugero.
Ati “hari ahantu usanga amashayanyarazi yirirwa acanye umunsi wose, mu biro, mu ngo n’ahandi. Biradusaba guhindura imitekerereze bityo ibyo dufite tukabikoresha neza.”
Yagarutse ku buryo umuriro uhende, bityo asaba ko abantu bajya batekereza ku mikoreshereze y’umutungo kamere, ukabyazwa umusaruro udapfushijwe ubusa.
Atangaza ko ibyo kurya bitabikwa neza, ibyo guteka bipfushwa ubusa, abatazi kubibika neza ibiribwa, kubipakira biva mu mirima bijyanwa gucuruzwa bikangirika bikanabora.
Ati “Uburyo bwo bufunga ibiribwa (Packaging ) bigomba gushyirwamo imbaraga, niba ari inyanya ntihabe kubitsindagiraho ibindi, hakaba uburyo bwo kubibika neza bitangiritse.”
Mu gihe umutungo kamere wakoreshejwe neza, ngo bizafasha kugabanya ibipfa ubusa binangiza ibidukikije, haba mu biribwa , amazi afatwe neza, umuriro usaranganywe bikomeza gufasha mu ikoreshwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima no kubungabunga ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO