Kuba iyi gereza ikikijwe n’imirima n’inzu z’abaturage ndetse n’umugezi wa Nyabarongo, biri mu byatumye hatekerezwa uburyo bwo kubyaza umusaruro amazi ayiturukamo.
Hubatswe uburyo bwo gutunganya amazi mabi ava mu bwiherero, mu bikoni ndetse no mu bwogero kugira ngo ajye akoreshwa mu bindi bikorwa by’isuku, kuhira imyaka aho kwisuka muri Nyabarongo cyangwa mu mirima y’abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Ruhamya Collette, yavuze ko bahisemo gutunganya iyi myanda ituruka mu mazi no mu butaka bw’iyi gereza kubera ko iyo idatunganyijwe iba intandaro yo kwangiza ibidukikije no gutera indwara abaturage.
Yagize ati “ Nk’uko mwabibonye iki gikorwa kigamije gutunganya imyanda ituruka mu mazi y’iyi gereza kubera ko twese tuzi ko iyo imyanda igiye mu bidukikije nko mu mazi no mu butaka idatunganyijwe ahanini ariyo iba intandaro yo kwangiza ibidukikije no gutera indwara mu baturage.”
Umuyobozi wa RCS, CGP Rwigamba George, yavuze ko iki gikorwa ari cyiza ndetse kizagira akamaro cyane kuko amazi y’umwanda yavaga muri iyi gereza azatunganywa akongera agakoreshwa.
Yagize ati “Bizagira akamaro cyane mu kurengera ibidukikije kubera ko umwanda uva muri iyi gereza uwuretse ukamanuka uko wakabaye ukajya mu mugezi wa Nyabarongo, wakwangiza byinshi. Akamaro bizagira ni uko amazi y’umwanda yavaga aha agiye gutunganywa akavamo umwanda wose akongera agasubira gukoreshwa mu bikorwa birimo iby’ubuhinzi n’isuku kandi akaba atazagera mu baturage.”
Ayo mazi yatunganyijwe bisaba ko abanza gutekwa ku muntu wakenera kuyanywa yujuje ubuziranenge.
Binateganyijwe ko gahunda yo gutunganya imyanda izagezwa no mu zindi gereza n’ibindi bigo binini mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO