00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hafashwe ingamba nshya mu guca amashashi habungabungwa ibidukikije

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 January 2013 saa 10:38
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije cyane cyane kurwanya ikoreshwa ry’amashashi yangiza ibidukikije, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yakoranye inama n’inzego zigira uruhare mu kurengera ibidukikije kugira hafatwe ingamba zihamye.
Abaturage bongeye gukangurirwa kwirinda gukoresha amashashi kandi bakagira uruhare mu kugaragaza uwo ari we wese urenga ku mabwiriza yatanzwe. Igenzura mu gihugu hose no ku mipaka rizakorwa n’inzego zibishinzwe mu rwego rwo gukumira icuruzwa (…)

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije cyane cyane kurwanya ikoreshwa ry’amashashi yangiza ibidukikije, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yakoranye inama n’inzego zigira uruhare mu kurengera ibidukikije kugira hafatwe ingamba zihamye.

Abaturage bongeye gukangurirwa kwirinda gukoresha amashashi kandi bakagira uruhare mu kugaragaza uwo ari we wese urenga ku mabwiriza yatanzwe. Igenzura mu gihugu hose no ku mipaka rizakorwa n’inzego zibishinzwe mu rwego rwo gukumira icuruzwa n’ikoreshwa ry’amashashi mu Rwanda, kandi umuturage uzafatwa ayacuruza cg ayakoresha azahanwa hakurikije amategeko.

Mu rwego rw’umuganda rusange wo ku wa 26 Mutarama 2013, mu gihugu hose hazakorwa isuku igamije kurengera ibidukikije harimo no gushaka aho ari ho hose haba harajugunywe amashashi kugira ngo azakusanyirizwe ahabigenewe.

Inzego zibishinzwe zahawe amabwiriza yo gushaka uburyo burambye bw’ishoramari mu bishobora gusimbura amashashi byakoreshwa mu bucuruzi no korohereza ubuhahirane.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwimakaza umuco w’isuku, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze cyane cyane mu Mijyi zasabwe gushyiraho ibikoresho bijugunywamo imyanda cyangwa ibikoresho byakoreshejwe; naho imodoka zitwara abantu zisabwa gushyiraho ahagenewe kujugunya ibyo abagenzi bari mu modoka bakoresheje mu rugendo byaba ibijyanye no kurya cyangwa kunywa.

Inzego zibishinzwe zasabwe gukurikirana uko ku hantu hacururizwa ibikomoka kuri peteroli hashyirwaho ubwiherero rusange bwishyurwa mu gihe kitarenze amezi abiri, kimwe no gukurikirana umushinga wo gushyira ku mihanda minini aho abagenzi baruhukira kandi hari ibyangombwa bikenerwa n’abagenzi birimo n’ubwiherero.

Turabikesha Serivisi za Minisitiri w’Intebe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages