Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe gahunda yo guca ikoreshwa ry’amashashi mu Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, haracyari abavuga ko amashashi atazacika burundu ngo bikunde.
Ibi bigaragarira no mu mirimo itandukanye abantu bakora, aho usanga hakiri udusigisigi tw’ikoreshwa ry’amashashi cyane cyane mu bucuruzi buciriritse nubwo hari n’ibicuruzwa biza bipfunyitse mu mashashi.
Mu kiganiro na bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi buciriritse, batubwiye ko amashashi adashobora gucika burundu kuko bayifashisha cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE witwa Uwase Jeanne ucururiza mu kagari ka Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, yavuze ko amashashi abafasha cyane ku buryo kuyareka biba biruhije. Ati “Umuntu ashobora kuza ashaka indagara, ifu y’ubunyobwa, ubuto bwa make n’ibindi nk’ibyo bigura nk’amafaranga 100 cyangwa 200. Utamufungiye mu dushashi ntiwabona amafaranga aguze izo ‘envelopes’.”
Yakomeje avuga ko n’isukari igifungwa mu mashashi, kandi n’amata uje adafite icyo ayatwaramo ashaka nka litiro imwe ngo bamushyirira mu ishashi.
Nyuma twaganiriye n’abo mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Rubirizi. Nubwo bose batemeye ko dutangaza amazina yabo bemeza ko amashashi adashobora gucika, kuko ngo abafasha gupima utuntu duke. Umwe yagize ati “Nubwo atemewe ariko ntashobora gucika burundu. Biragorana gupima indagara, ubunyobwa n’ibindi bike nkoresheje ‘envelope’ kuko nshobora kwibeshya nkashiduka narihombeje! Ariko iyo nkoresheje ishashi sinshobora kwibeshya mba mbona neza ibyo maze gushyiramo.”
Hashize igihe kinini mu Rwanda abantu bapfunyika ibyo bahashye cyangwa ibyo batwaye mu bitwarwamo (envelops) bikoze muri palasitiki ari byo byitwa amashashi. Nyuma yo kubona ko amashashi menshi yandagaraga bikabangamira ibidukikije kuko yabuzaga amazi gucengera mu butaka no mu bundi buryo, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo ko gukoresha amashashi bitemewe hatangira gukoreshwa ‘emballage’ zikoze mu mpapuro kuko zo zibora mu gihe amashishi yo ataboraga kandi akagenda aniyongera.
Nubwo ariko amashashi yaciwe ntibibuza ko agikoreshwa, cyane cyane mu bacuruzi baciriritse no mu binjiza ibintu mu Rwanda biva aho bikorerwa bipfunyitse mu mashashi. Igikwiye kumvikana neza ni uko amashsashi afite ingaruka mbi nyinshi ku bidukikije, icyakora na none hari abakiyakoresha.



















TANGA IGITEKEREZO