Guhera ku wa 13 Ugushyingo kugeza ku itariki ya 16 Ugushyingo2012, i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku micungire y’umutungo kamere w’amashyamba muri Afurika yo hagati.
Iyo nama y’ihuriro CEFDHAC (Conférence sur les Ecosystèmes de Forêts Denses et Humides d’Afrique Centrale) ibaye ku nshuro ya karindwi, ifite insanganyamatsiko igira iti ”uruhare rw’abafatanya bikorwa batandukanye mu micungire y’umutungo kamere.”
Afungura ku mugaragaro iyo nama, Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yatangaje ko kuba inamaku rwego mpuzamahanga ibereye mu Rwanda, bigaragaza imbaraga igihugu gishyira mu micungire y’amashyamba.
Kamanzi asobanura ko ibihugu byose biba bigomba kurinda amashyamba, bitewe n’ uruhare agira mu buzima bwa buri munsi.
Ati ”uretse kugira uruhare mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, amashyamba ni indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima”.
Kamanzi agaragaza ko hatabayeho uruhare rwa buri wese mu kuyarinda no kuyabungabunga byaba ari igihombo ku bihugu by’Afurika yo hagati.
CEFDHAC yateganyije ko abateraniye mu nama, bazagira umwanya wo kungurana ibitekerezo ku micungire y’amashyamba mu karere k’Afurika yo hagati, kandi hagamijweko umutungo kamere w’amashyamba ugomba kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage muri rusange.
Mbere y’iyi nama iteranoiye i Kigali, habaye n’izindi i Brazzaville muri Congo mu 1996, iya kabiri ibera muri Guinée Equatorial mu 1998, iya gatatu i Bujumbura mu 2000, muri Congo Kinshasa mu 2002, Cameroun mu 2004, muri Gabon mu 2007, mu 2012 iteraniye mu Rwanda.
Inama yitabiriwe n’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye birimo Congo Brazaville, Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Gabon, Cameroun, RCA, Burundi, Guinee Equatorial, Tchad ndetse n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO