00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyangirika ry’ibidukikije rimaze gutera ikendera ry’imisambi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 8 November 2012 saa 12:25
Yasuwe :

Ikibazo cy’itemwa ry’ibiti n’iyangirika ry’amashyamba aho asimbuza ibindi bihingwa cyangwa se agasarurwa ateze, ni kimwe mu bituma kuri ubu ibinyabuzima bimwe byaratangiye kuzimira aho mu Rwanda inyoni z’imisambi zisigaye ari mbarwa.
Bakundukize Dismas Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo Ushinzwe amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere, yatangarije IGIHE ko ibiti bimwe bicumbikira inyamaswa zimwe na zimwe iyo bitemwe izo nyamaswa (…)

Ikibazo cy’itemwa ry’ibiti n’iyangirika ry’amashyamba aho asimbuza ibindi bihingwa cyangwa se agasarurwa ateze, ni kimwe mu bituma kuri ubu ibinyabuzima bimwe byaratangiye kuzimira aho mu Rwanda inyoni z’imisambi zisigaye ari mbarwa.

Bakundukize Dismas Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo Ushinzwe amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere, yatangarije IGIHE ko ibiti bimwe bicumbikira inyamaswa zimwe na zimwe iyo bitemwe izo nyamaswa zihunga (habitat loss). Ni muri ubwo buryo imisambi yaririmbaga (yahigaga) abantu bakamenya amasaha mu ijoro, ubu itakiboneka kuko ibivumu imisambi yararagamo byatemwe.

Mu kiganiro kirambuye yadutangarije ingamba bafite mu kubungabunga amashyamba no kurwanya abayangiza.

IGIHE: Kuba hari ahantu haturwa hari hasanzwe amashyamba agatemwa mubibona mubitangazaho iki?

Bakundukize : Kuba amashyamba asimbuzwa ibindi bikorwa nk’ubwubatsi n’ubuhinzi ni ikibazo kidukomereye. Natwe ubwacu duhora tugaragaza ko bibangamiye ibidukikije. Ibi bikunda gukorwa n’ubuyobozi bw’ibanze kandi bizwi neza ko ari bo basanzwe bashinzwe kurinda umutungo wa Leta.

Ubu igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka (Land Use Master Plan mu Rwanda) cyaremejwe, kikaba kigomba kubahirizwa.

Kubyubahiriza si akazi ka serivisi y’amashyamba yonyine, ahubwo buri wese akoze akazi ke neza ikibazo cyakemuka.

IGIHE: Nta ngaruka bigira ku bidukikije?

Bakundukize : Kudakurikiza Igishushanyo mbonera bitera ibibazo nk’impanuka zituruka ku bidukikije byangirika bitewe n’inkangu, isuri, isenyuka ry’inyubako n’ibindi.

Iyo ishyamba ririmbuwe ku gasozi, hakubakwa amazi yose yarigitaga mu butaka atemba hejuru nko kuri sima yaba menshi agahitana byinshi.

Hari n’uko ibiti bimwe bicumbikira inyamaswa zimwe na zimwe iyo bitemwe zirihungira (habitat loss). Ni muri ubwo buryo imisambi yaririmbaga (guhiga) abakurambere bacu bakamenya amasaha mu ijoro ubu itakiboneka kuko ibivumu imisambi yararagamo byararatemwe.

IGIHE:Kuba hari itegeko ribuza kubakisha ibiti hakaba hari bamwe bakibikoresha mubivugaho iki?

Bakundukize : Ni byo, hari amabwiriza abuzanya gukoresha ibikwa by’ibiti ku mazu y’amagorofa yo mijyi. Aya mabwiriza akomeza asaba abayobozi b’utugari, imirenge, n’uturere kuyubahiriza ubirenzeho agahanwa.

Mu cyaro ntacyo bigeze babavugaho kuko bo batanakoresha ibikwa, inzu zabo ziba ziciriritse. Kubakisha ibiti nta mabwiriza abibuza. Ibikwa bigomba gukorwa mu byuma no mu mbaho si mu biti biba byatemwe bitarakura.

IGIHE:Murateganya iki mu gukomeza kubungabunga amashyamba no gufata neza ubutaka?

Bakundukize: Ubu hashizweho amatsinda y’abantu bashinzwe amashyamba kuri buri karere akazaba ari bo bafata ibyemezo byo gutera, kwita no kubungabunga amashyamba iwabo. Aba bantu bayobowe n’abayobozi bungirije bashyinzwe ubukungu mu turere, bafata ibyemezo byerekeranye no guteza imbere amashyamba.

Ubu hatangiye gahunda yo guha ba Rwiyemezamirimo amasezerano amara igihe kirekire, ku buryo batera amashyamba bakazayakurikirana, bakayamurika amaze gukura.

IGIHE: Ababaza imbaho n’abatwika amakara ntibabangamira amashyamba?

Bakundukize: Ababaza imbaho n’abatwika amakara bagomba kubikora muri gahunda yo kwongera umusaruro (Increase recovery percentage and adding value) nk’uko biri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi. Amashyamba agira agaciro ari uko asaruwe neza akongerera abaturage za serivisi.

Amabwiriza arahari twarayateguye, ikibazo ni uko adashyirwa mu bikorwa uko bikwiye kandi aka ni akazi ka buri wese cyane cyane inzego z’ibanze.

IGIHE: Murakoze

Bakundukize: Murakoze namwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages