00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki y’Akagera yagizwe inzira y’ubusamo y’ubucuruzi bwa magendu

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 5 November 2012 saa 03:14
Yasuwe :

N’ubwo Pariki y’Akagera ari zimwe mu zinjiriza Igihugu amadovize, abantu bamwe ntibibabuza kuryangiza, bamwe barinyuramo bashaka kunyuzamo ibicuruzwa bya magendu.
Mutangana Eugene, Umukozi wIkigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) ushinze iyo Pariki, yabwiye IGIHE ko iyi Pariki ibangamiwe n’abayikoresha nk’inzira nyabagendwa ya bugufi ijya muri Uganda, no muri Tanzania.
Avuga ko bamwe mu baturage bajya kurangura ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gihugu cya Uganda n’ibindi bicuruzwa bya (…)

N’ubwo Pariki y’Akagera ari zimwe mu zinjiriza Igihugu amadovize, abantu bamwe ntibibabuza kuryangiza, bamwe barinyuramo bashaka kunyuzamo ibicuruzwa bya magendu.

Mutangana Eugene, Umukozi wIkigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) ushinze iyo Pariki, yabwiye IGIHE ko iyi Pariki ibangamiwe n’abayikoresha nk’inzira nyabagendwa ya bugufi ijya muri Uganda, no muri Tanzania.

Avuga ko bamwe mu baturage bajya kurangura ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gihugu cya Uganda n’ibindi bicuruzwa bya magendu birimo peteroli n’amagare banyuze muri parike bihisha inzego z’ubuyobozi.

Abo baturage Mutangana avuga ko bangiza uruzitiro rwa Pariki rubuza inyamaswa kurenga pariki, muri uko gushaka inzira y’ubusamo bakata uruzitiro rw’umuriro, inyamashwa zihita nazo ziboneraho inzira yo kurenga Pariki.

Mutangana avuga ko bashyizeho ikipe izacunga urwo ruzitiro rukomeje kwibasirwa na ba rushimusi.

Usibye abangiza pariki y’Akagera basha inzira y’ubusamo, Pariki y’Akagera yugarijwe na ba rushimusi bibyiasira bashaka igiti cyitwa kabaruka n’icyitwa umushikiri, bifite isoko mu gihugu cya Uganda kuko ngo bikorwamo imibavu.
Ibyo biti byabaga mu burasirazuba ahaba hari inka nyinshi, byamaze kuhacika, bisigaye muri Pariki y’Akagera, abaturage bakinjira pariki bagikurikiyemo.

Ikindi kandi ngo hari na ba rushimusi binjira muri pariki bagamije guhiga no kwica inyamaswa.

Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera butangaza ko ba rushimusi barushaho kwiyongera, ku itariki ya 31Ukwakira 2012, abashinzwe kurinda Pariki bafashe abantu barindwi bafatanywe ibiti bari bamaze gutema.

Ku ya 25 Ukwakira 2012 mu mu kwabo wa Polisi hafaswe impu z’inyamaswa za Parike y’Akagera.

Mu kubungabunga iyo Pariki yinjiriza amadevize menshi Igihugu, hasabwe ko hashyirwa imbaraga mu bufatanye n’abayituriye hamwe n’inzego z’umutekano mu guhashya ba rushimusi, bakazanakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo gufasha abayituriye kuva mu bukene bubatera kwangiza Pariki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages