Mu rwego rwo gutegura icyiciro cya kabiri cya gahunda mbaturabukungu EDPRS II Umushinga wo kurwanya ubukene no kurengera ibidukikije (Poverty Envirorment Initiative) ukorera mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije REMA watangiye igikorwa cyo kuganira n’Uturere ibijyanye n’iterambere rirambye hakorwa igenamigambi rishingiye ku kubungabunga ibidukikije, n’imihindagurikire y’ibihe.
Intara y’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali nizo zatangiriweho muri iyi gahunda, ibiganiro bikaba byabereye i Rwamagana mu Ntara y’U Burasirazuba kuwa 25 Nzeri 2012, aho abayobozi bashinzwe imirimo itandukanye mu turere basabwe gushyira imbaraga mu kwinjiza gahunda zo kubungabunga ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe mu igenamigambi ry’Uturere, rishingiye kuri gahunda mbaturabukungu y’igihugu EDPRS.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odetta watangije ibi biganiro, yibukije abakozi b’uturere ko Intara y’Uburasirazuba ari imwe mu zihura n’ibibazo byinshi bijyanye no kubungabunga ibidukikije, nk’imyuzure iherutse kuhaba igaragaza ko kugena ihindagurika ry’ibihe bitacyoroshye.
Usibye n’ibi, uburyo bwa gakondo ubuhinzi bukorwamo bugira ingaruka ku mikoreshereze y’ubutaka aho usanga muri iyo Ntara ifite ubukungu ahanini bushingiye ku buhinzi. Abahinzi kandi hari igihe bahinga bakagera ku nkombe z’ibiyaga, imigezi ndetse no ku mihanda, naho ku bahinga ku butaka bw’imusozi imvura yaza ugasanga ubutaka bwose buratwawe.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije Dr Mukankomeje Rose nawe yitabiriye ibi biganiro, yatangarije abari babirimo ko kuri ubu gahunda ya Leta itagishyigikira imishinga ikorerwa hanze cyangwa mu nzego zo hejuru za Leta ikazanirwa uturere ngo tuyishyire mu bikorwa.
Iyi niyo mpamvu Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije kimanuka kikabanza kujya inama n’abashinzwe inzego zinyuranye zijyanye n’iterambere ry’uturere kugirango bamenye kwitegurira imishinga kandi bazirikana ejo hazaza, kugirango amafaranga y’igihugu atazajya akoreshwa mu gusana ibikorwa byangijwe n’imishinga, ubundi yari igamije guteza imbere abaturage.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’Uturere twa Nyarugenge, Kicikiro, Gasabo, Rwamagana, Kayonza, Kirehe, Bugesera, Gatsibo, Ngoma na Nyagatare azakomereza no mu zindi Ntara.
Umuhoza K. Laetitia ushinzwe itangazamakuru muri REMA



















TANGA IGITEKEREZO