Aya magi yafashwe mu Cyumweru gishize. Umuntu w’imyaka 50 ukomoka muri Thaïlande yatawe muri yombi akekwaho kugerageza kwinjiza mu gihugu ayo magi mu buryo bwa magendu.
Yari ayatwaye mu gikapu yakoze mu buryo bwihariye cyari kigenewe kuyararira, yari yitwaje nk’umuzigo wo mu ndege, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe Amashyamba, Uburobyi n’Ibidukikije muri Afurika y’Epfo.
Iki kigo cyavuze ko menshi muri ayo magi yafashwe yageze ku rwego rwo kuvamo imishwi, aho iyatangiye kuvuka irimo guhabwa ubufasha bwihariye kugira ngo harebwe ko yabaho.
Uyu Munya-Thaïlande naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora gucibwa ihazabu igera kuri miliyoni 10 z’Ama-Rand ya Afurika y’Epfo (hafi ibihumbi 626$) cyangwa agafungwa imyaka igera kuri 10, cyangwa agahanishwa byombi.
Muri Nyakanga undi Munya-Thaïlande w’imyaka 23 yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya OR Tambo muri Johannesburg, ubwo yageragezaga kwinjiza amagi 418 y’ibi biguruka mu buryo bwa magendu.
Ibi bigaragaza uburyo gucuruza amagi y’izi nyoni mu buryo butemewe ari ikibazo gikomeye kibangamira ubuzima bw’inyoni zo mu gasozi ndetse n’imibereho myiza y’inyamaswa.
Ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa zo mu gasozi bukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Afurika y’Epfo, kimwe mu bihugu bifatwa nk’intaho y’ibinyabuzima byinshi ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!