00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari inyoni yambukiranya imigabane mu minsi 3 itaruhutse

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 January 2014 saa 09:57
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Suede bafatanyije n’abo mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi bwavuyemo ibintu bitangaje: inyoni ibasha kuguruka ahantu hareshya n’ibilometero ibihumbi 4 na metero 620 mu gihe kingana n’iminsi ibiri gusa, mu gihe zagurutse ahantu hareshya n’ibilometero 7153 mu minsi itatu n’igice.
Ubundi hariho ubwoko bw’inyoni zimuka imigabane cyangwa se ahandi hantu ziba zisanzwe zituye kubera impamvu zitandukanye, mu ngendo zazo ariko zigenda zihagararara kugira ngo ziruhuke, (…)

Abashakashatsi bo muri Suede bafatanyije n’abo mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi bwavuyemo ibintu bitangaje: inyoni ibasha kuguruka ahantu hareshya n’ibilometero ibihumbi 4 na metero 620 mu gihe kingana n’iminsi ibiri gusa, mu gihe zagurutse ahantu hareshya n’ibilometero 7153 mu minsi itatu n’igice.

Ubundi hariho ubwoko bw’inyoni zimuka imigabane cyangwa se ahandi hantu ziba zisanzwe zituye kubera impamvu zitandukanye, mu ngendo zazo ariko zigenda zihagararara kugira ngo ziruhuke, nyamara inyoni zitwa bécasses (mu Gifaransa) cyangwa woodcock (mu Cyongereza) ziruka ahantu hangana kuriya nta kuruhuka ndetse zinagendera ku butumburuke buri hejuru cyane, ahantu hataba umuyaga, nk’uko urubuga rwa rw.topstories24 rwabyanditse.

Hifashishijwe utwuma dutoya cyane tw’ikoranabuhanga, aba bahanga babashije kumenya neza umuvuduko wanyawo izi nyoni ziba zigenderaho - hafi ibilometero 90 ku isaha, bakaba baremeje ko iyo ubutumburuke zigurukiramo buba bugerwamo n’umwuka uhagije uyu muvuduko wazo wakwiyongera.

Ikindi cyagaragaye ni uko izi nyoni zitura muri Afurika y’Epfo mu gihe umugabane w’u Burayi uri mu bihe by’ubukonje, zikongera kwimuka zihagaruka mu gihe impeshyi igeze, zigatura mu Burayi bw’Uburasirazuba.

Inyoni yitwa bécasses (mu Gifaransa) cyangwa woodcock (mu Cyongereza) ishobora gukora urugendo rurerure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages