00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikendera ry’imisambi ryahagurukije ibihugu by’akarere

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 September 2013 saa 06:22
Yasuwe :

Kubera ikibazo cy’imisambi igera ikendera mu rusobe rw’ibinyabuzima, Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije - REMA (Rwanda Environment Management Authority) cyatumije inama mpuzamahanga ku biganiro bigamije kubungabunga imisambi yo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Hazibandwa ku kubungabunga inyoni zigenda zimuka, hanafatwe ingamba zo gufata neza imisambi igenda icika.
Iyi nama mpuzamahanga iri kubera i Musanze kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 kugera ku itariki ya 13 Nzeri, yitabiriwe (…)

Kubera ikibazo cy’imisambi igera ikendera mu rusobe rw’ibinyabuzima, Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije - REMA (Rwanda Environment Management Authority) cyatumije inama mpuzamahanga ku biganiro bigamije kubungabunga imisambi yo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Hazibandwa ku kubungabunga inyoni zigenda zimuka, hanafatwe ingamba zo gufata neza imisambi igenda icika.

Iyi nama mpuzamahanga iri kubera i Musanze kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 kugera ku itariki ya 13 Nzeri, yitabiriwe n’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Mozambique, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Zambiya n’u Burundi.

Ubusanzwe imisambi iboneka muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo. Iyi itera amagi ikaba mu bwoko bw’inyoni ziguruka zikunze kwibasirwa na ba rushimusi bayirya bakanayicuruza bigatuma icika.

REMA itangaza ko iyi misambi idakurikiranywe yazimangatana. Dr Rose Mukankomeje, umuyobozi wa REMA yagize ati ‘‘Ubucuruzi bw’imisambi butemewe bugomba gukurikiranwa hafi mu Rwanda mu rwego rwo kurengera isigaye.’’

Yanibukije ko ubu bucuruzi bubujijwe n’amategeko ahana abangiza bakanabangamira ibidukikije n’urusobe rw’ ibinyabuzima birimo ibimera n’inyamswa inini n’into n’ibiguruka.

Mu Rwanda igishanga cy’u Rugezi gikonja cyane nicyo kigaragaramo imisambi myinshi ariko kugeza ubu itazwi umubare. REMA itangaza ko muri 2009 habarirwagamo isaga 108.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages