00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitego irenga 18.000 yakuwe muri Pariki ya Nyungwe mu myaka itatu ishize

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 December 2025 saa 12:22
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo Nyungwe Management Company gishinzwe imicungire ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe butangaza ko nubwo hari intambwe yatewe mu kubugangabunga iyi pariki hagikenewe gukomeza guhindura imyumvire y’abaturage kuko hari abakijya gutegamo inyamaswa.

Mu gikorwa cyo gutoranya imishinga y’abaturiye Pariki ya Nyungwe izaterwa inkunga mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, Umuyobozi wa Nyungwe Management Company, Protais Niyigaba yavuze ko kuva mu 2022 kugera mu 2025 bamaze gufata imitego 18.985.

Ati “Imitego myinshi twayisanze mu mirenge y’Akarere ka Nyamasheke no mu murenge wa Bweyeye w’Akarere ka Rusizi”.

Mu mitego 18.985 yagaragaye muri Nyungwe mu myaka itatu ishize irenga 10.000 yabonetse mu mwaka umwe wa 2022.

Iyi mitego ni ikibazo giteye inkenke kuko iyi Pariki irimo inyamaswa nk’inkomo n’impundu zifite ibyago byo gushira ku Isi mu gihe haba nta gikozwe.

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB, Ngoga Telesphore, ukora mu ishami rishinzwe kubungabunga Pariki z’Igihugu avuga ko mu 2022 hari inyigo yakozwe ku mibereho y’abaturage baturiye pariki igaragaza ko uko ugenda wegera ishyamba (Pariki) ariko abaturage barushaho gukena.

Nubwo biri uko ariko, kuva mu 2005, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukeragendo. Kuva muri uwo mwaka 5% by’amafaranga igihugu gikura mu bukereragendo akoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturiye za Pariki.

Ayo mafaranga yaje kwiyongera ava kuri 5% agera ku 10% mu 2017.

Ngoga yavuze ko mu byatumye Leta ishyiraho gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukeragendo n’abaturage Pariki, byari ukugira ngo wa muturage inyamaswa zitoroka Pariki zikamwonera, zikamurira itungo, Pariki yashya akiyambazwa mu kuzimya hagire ikimugarukira buryo bw’amafaranga.

Ati “Kuba hari ahantu hakiri ikibazo cyo gushimuta (inyamaswa) bigaragara ko hakiri ikibazo cyo gukemura"

Iyo nyigo yo mu 2022 yagaragaje ko 76% by’amafaranga asanganywa abaturiye Pariki akoreshwa mu bikorwaremezo, 24% akajya mu mishinga iteza imbere abaturage.

Ati "Tumaze imyaka irenga 20 dushora mu bikorwaremezo, tubona bikwiye kwicurika, 24% akaba ari yo asigara mu bikorwaremezo 76% akajya mu mishinga yo guteza imbere abaturage”.

Mu kurwanya ibikorwa bibangamira Pariki ya Nyungwe, ubuyobozi bwayo bwashyizweho ibikorwa ngarukamwaka bigamije gusobanurira abayituye akamaro kayo.

Ni ibikorwa birimo gusurisha ku buntu abayobozi b’inzego z’ibanze kuva kuri komite y’umudugudu, gusurisha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biyikikije, n’amarushanwa y’umupira w’amaguru yitiriwe inkomo.

Pariki ya Nyungwe ibonekamo inyamaswa zirimo amoko 13 y’ibisabantu, amoko 85 y’inyamabere, amoko 300 y’inyonyi, amoko 40 y’ibikururanda n’amoko 38 y’ibikeri.

Ku bijyanye n’amazi iyi Pariki ifatiye runini igihugu kuko 60% by’amasoko y’amazi u Rwanda rufite aboneka muri muri Nyungwe.

Impundu ziri mu nyamaswa ziboneka muri Pariki ya Nyungwe
Pariki y'Igihugu ya Nyungwe irimo amoko arenga 200 y'ibiti
Pariki ya Nyungwe yabonetsemo imitego 18.000 mu myaka itatu ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages