Ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Belise Kariza, yavuze ko aya ari amakuru meza mu rwego rw’ubukerarugendo kuko ari ibintu by’imboneka rimwe.
Ni ku nshuro ya kane mu myaka 12 ingagi zibyara impanga, bwa mbere byabaye mu mwaka wa 2004 ubwo Nyabitondore yo mu muryango wa Susa yibarukaga impanga zigahabwa amazina ya Impano na Byishimo yatanzwe na Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame.
Isaro, y’imyaka 17, yibarutse izi mpanga isanzwe ari nyina wa Keza na Icyororo.
New Times yatangaje ko izi mpanga zavutse zitumye abana b’ingagi bavutse uhereye muri Kamena 2015 bagera kuri 14. Bakazitwa amazina mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwita Izina ku nshuro ya 12.
Ku rundi ruhande Kariza yavuze ko abana b’ingagi bahawe amazina umwaka ushize kuri ubu bameze neza.



















TANGA IGITEKEREZO