Nyuma y’aho abaturage batuye mu Murenge wa Ndego Akarere ka Kayonza bari bamaze igihe bibasirwa n’inyamanswa zibonera imyaka, ndetse bamwe zikanabica, umuryango (RECOR) uharanira kurengera ibidukikije, ufatanyije n’abaturage, bari gutera imigwegwe ahantu hareshya na kilometero 15, izaba izengurutse umwobo utandukanya abaturage n’inyamanswa.
Mu muganda wakozwe n’abaturage wo gutera iki giti, bashimiye ubuyobozi bw’umuryango RECOR kuri iki gikorwa cyo kubarengera kuko akenshi bahora bahanganye n’izi nyamanswa.
Sehene Jean Chrysostome, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda wita ku kurengera ibidukikije (RECOR), yatangaje ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kurengera urusobe rwa pariki y’Akagera ariko banarwanya kubangamirana bihoraga hagati y’abaturage n’inyamanswa.
Jean Chrysostome avuga ko kugeza ubu bamaze gutera imigwegwe kuri kilometero zirenga zirindwi, kandi uretse no kurinda aba baturage izo nyamaswa, mu gihe iyi migwegwe izaba yakuze RECOR ivuga ko izajya ibohwamo n’ibiseke.
Nsengumukiza sereveriyani utuye Akagali ka Byimana, yatangarije IGIHE ko igikorwa gikozwe na RECOR ari kiza kuko inyamanzwa zari zarabajujubije zibonera.
Yagize ati “Iyi migwegwe igiye izaba yakuze izaturinda imvubu kuko ubundi zazaga zikarya imyaka yacu kandi natwe zitaturetse, ubu kandi badushishikarije n’umuco wo kuzihangira umurimo tuboha ibiseke mu gihe izaba yeze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Nsoro Alex Bright, avuga ko mbere y’uko hashyirwa uruzitiro rw’umwobo rugabanya abaturage n’ibiyaga bihari, wasangaga bahora barwana n’inyamanswa, aho bamwe bahasize ubuzima bajya kurinda imirima yabo bakicwa n’imvubu.
Yashimangiye ko iyi migwegwe igiye guca burundu ikibazo cy’abonerwaga n’inyamanswa ariko abasaba kuyifata neza kuko ngo hari bamwe bayirimbura bakajya kuyitera iwabo.



















TANGA IGITEKEREZO