Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere -RDB cyatangaje ko nyuma yo kuba pariki izitiye neza inyamaswa zikaba zarakumiriwe mu kubangamira abaturage, hagiye gushyirwamo izindi nyamaswa zirimo intare, pariki ikagira uruvange rw’inyamaswa nyinshi.
Rica Rwigamba, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, avuga ko intare zitarenga uruzitiro ngo zibe zakwica abaturage. Yagize ati « Nyuma yo kuba hagiyeho uruzitiro rungana n’ibirometero 110 runyura mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, inyamaswa ntizizongera kubangamira abaturage, kuko uruzitiro rufite amashanyarazi akanga inyamaswa, bityo n’izo tuzongeramo ntizizabasha kubangamira abaturage ngo zibe zabagirira nabi.»
Aha yasobanuye ko batari kuzana intare muri Pariki y’Akagera itarazitirwa kuko zari kubangamira abaturage, n’abaturage bari kujya bazica cyangwa nazo zikaba zabagirira nabi kuko ari inyamaswa z’inkazi.
Avuga ko n’ubusanzwe abaturiye pariki batari bameranye neza n’izindi nyamaswa zirimo imbogo n’izindi mbere y’uko pariki izitirwa.
Rwigamba yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa 12 Nzeri ubuyobozi bwa pariki bwahuriye hamwe mu nama yo kwiga ku nyamaswa zakongerwamo n’igihe zizaba zagejejwemo.
Avuga ko bizafasha cyane mu guha isura nziza Pariki, bityo abayisura bakajya babasha kubona inyamaswa nyinshi zitandukanye.
Nubwo uru ruzitiro rwashyinzweho mu kurinda inyamaswa kwangiriza abaturage no kubabangamira, bamwe batangarije IGIHE ko bonerwa n’ibitera bijya bisimbuka uruzitiro, bavuga ko utunyamaswa duto dusimbuka ariko tutabateye ubwoba kuko inyamaswa z’inkazi zanicaga abaturage zose zakumiriwe n’uruzitiro zitanarusimbuka,gusa ngo ibitera bijya bisuzugura ab’igitsina gore kuburyo ibyirukana bikanga.
Rica yavuze ko inkende zimbuka atari nyinshi, kandi ko zidakanganye, kuko inyamaswa z’inkazi zarakumiriwe.
Igikorwa cyo kuzitira Pariki y’Akagera cyakorwaga hanasubizwamo inyamaswa zari inyuma yayo, hanifashijwe indege za kajugujugu mu gukomeza kurinda umutekano w’abaturage inyamaswa zose zikaguma mu bwatsi bwazo muri Pariki imbere mu ruzitiro aho abasura Pariki babasha kuzisanga.



















TANGA IGITEKEREZO