Mu karere ka Rubavu hari kubera amahugurwa y’iminsi itatu ahuje Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA) n’impuguke zo mu ihuriro rishinzwe amashyamba y’icyitegererezo muri Afurika (AMFN), bakaba basuzumira hamwe uko u Rwanda rwagira ishyamba ry’icyitegererezo (Forêt Model ) rigezweho kandi rizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Iri shyamba ryatangiye guterwa riherereye mu Karere k’Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda kagizwe n’uturere dutandatu turimo Nyabihu, Musanze, Burera, Rubavu, Rutsiro na Ngororero. Iryo shyamba rizaba rigizwe n’urusobe rw’ibidukikije bifite uruhare mu buzima bw’abantu.
Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa, Adrie Mukashema, Umuyobozi wungirije ushinzwe amashyamba mu Kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) yavuze ko ishyamba ry’icyitegererezo rizunganira gahunda na politiki ya Leta yo kubungabunga umutungo kamere.
Asobanura icyo Forêt Model bivuga, umuyobozi mukuru wa AMFN, Dr. Chimère Diaw, yavuze ko ishyamba ry’icyitegererezo riva mu bukorerabushake n’ubufatanye aho abafatanyabikorwa bicara hamwe n’abagenerwabikorwa bakaganira uko iryo shyamba rizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’ibidukikije bakanarebera hamwe gahunda yo kuricunga no kuryitaho.
Yashimiye uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, anongeraho ko iri shyamba rije ryunganira ibyakozwe.
Iki gikorwa kiri no muri gahunda yo kongera ubuso bw’amashyamba mu Rwanda aho biteganijwe ko mu 2020 u Rwanda ruzaba rufite amashyamba angana na 30% by’ubuso bw’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO