Ingagi zo muri Pariki y’ibirunga zibaho mu miryango, zigira amafishi agaragaza ubuzima bwazo bwa buri munsi, zirwara indwara nk’izabantu zikavurwa, kandi n’iyo hagize ipfa izindi ntiziyisiga.
Veterineri Elizabeth Nyirakaragire, umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’iteramabere RDB mu ishami ry’ubukerarugendo rishinzwe gukurikirana ubuzima bw’ingagi muri Pariki y’ Ibirunga aganira na IGIHE yasobonuye ukuntu ingangi zibaho zitaweho muri pariki.
Yagize ati ”Izi ngagi zibaho mu miryango kandi zigira amafishi ya buri munsi zuzurizwa, hagakurikiranwa niba yariye, harebwa ko idakorora, ko idafite ibikomere ku ruhu, banareba niba ubwoya bwazo bumeze neza budapfuka, bakareba niba idafite ibibazo by’ubuhumekero cyangwa itarwaye ibicurane. Banareba uko yitumye, niba yitumye neza nta mpiswi zirimo.”
Ingagi zitanaho uko zibana
Veterineri Nyirakaragire yadutangarije ko mu ngagi habamo imiryango y’ingagi zibaho mu miryango, ubu hakaba hari miryango 18 y’ingagi 293 zitabwaho umunsi ku munsi. Aha ariko avuga ko hari izindi zizererakuko muri Pariki habarirwa izisaga 400.
Mu mwaka wa 2012, hapfuye ingagi 9 zishwe n’ibibazo bitandukanye, utwana duto twishwe n’imibereho mu miryango (Infanticide),izindi zigwa mu mirwano, indi yishwe n’uko yari ishaje.
Ingagi y’ingore iyo ipfushije akana ikarekura hagati y’iminsi itatu n’ itanu. Iyo ingabo iyoboye umuryango ipfuye zishakisha ibyo kurya hafi yayo, kugeza abashinzwe kuzikurikirana bayibonye.
Ingagi zibaho mu muryango, ukayoborwa n’ingagi nkuru y’ingabo. Ingagi y’ingore ibyara ifite imyaka umunani n’imyaka icumi.
Ingagi zivuga zikoresheje guhuma n’ imyitwarire, bityo ababana nazo buri munsi baba bazi ibyo zivuze.



















TANGA IGITEKEREZO