Uyu Munyarwanda w’imyaka 34 na Fernanda Abra ukomoka muri Brésil n’Umuhinde Divya Karnad batoranyijwe buri wese azahabwa 50,000 by’ama-euro, akabakaba miliyoni 50 Frw.
Dr Nsengimana yahembwe mu bagera ku 125 bagaragaje imishinga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Umushinga we watsinze ni uwo guteza imbere imyororokere no kurinda imisambi igenda izimira.
Igihembo cya Future For Nature (FFN) yahawe azagishyikirizwa mu birori bizabera muri pariki nto ya ‘Royal Burgers’ Zoo’ mu Mujyi wa Arnhem mu Buholandi, ku wa 4 Gicurasi 2019.
Dr Nsengimana yabwiye IGIHE ko iki gihembo kizamufasha kongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati “Birashimishije cyane. Sinjye wahembwe ahubwo ni igihembo cy’umushinga, ni ishimwe ku bo dukorana n’igihugu kuko u Rwanda rufite umwihariko wo kwihutisha ibikorwa kubera imikoranire n’inzego kandi umusaruro ukagaragara mu gihe gito.’’
Yakomeje avuga ko “U Rwanda rufite ubushake bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Kubona igihugu kivugwa birashimishije kandi bizamura isura yacyo.’’
Ibikorwa Dr Nsengimana amazemo imyaka ine byo kubungabunga ibinyabuzima abifatanya na leta harwanywa ubucuruzi bw’imisambi butumwa ihigwa, ikanagurishwa ku bashaka kuyitunga mu ngo zabo.
Yagize ati “Abayitunga batumaga igabanuka, imwe igapfa mu gihe bayihiga. Twaganiriye n’abayifite bemera kuyiduha tuyisubiza muri Pariki y’Akagera. Abanyamahanga batangazwa n’uburyo Abanyarwanda bakorana bakagera kuri iyi ntego.’’
Imishinga ihanzwe amaso mu kubungabunga imisambi
Dr Nsengimana wabaye umuganga w’ingagi yatangije Ikigo kirengera Inyamaswa zo mu Gasozi (RWCA) mu 2014 nyuma yo kubona ko hari inyamaswa ziri gucika zirimo n’imisambi.
Yagize igitekerezo cyo gutanga umusanzu we mu kubungabunga imisambi kubera iyapfuye bayihiga, iyagejejwe mu ngo z’abantu igakatwa amababa bigatuma itisanzura uko bikwiye.
RWCA ifite abakozi 15 n’abakorerabushake 55 bafasha mu kubungabunga imisambi yarimo ikendera mu gihugu no ku Isi muri rusange bitewe no kuyicuruza binyuranye n’amategeko.
Dr Nsengimana yavuze ko “Igihembo twahawe kizadufasha kongera ubushobozi bw’abo dukorana, bakaba ba ambasaderi b’ibikorwa byacu. Tukabaha smartphone, bakatugezaho amakuru mu gihe nyacyo, bakanakorana n’inzego z’ibanze. Turateganya no gukomeza kubarura imisambi no kubaka ikoranabuhanga rizadufasha kureba aho iri n’ibyo irya ku buryo tumenya aho kongera imbaraga.’’
Mu Rwanda habarurwa imisambi 500 iri mu gasozi, irimo iyari isanzwemo n’iyasubijweyo kuva mu 2016. Igikorwa cyo kuyibarura kirakomeje ndetse Abanyarwanda basabwa kukigiramo uruhare.
Uyu muganga yatanze inama yo kudatunga imisambi cyangwa izindi nyamaswa zo mu gasozi mu ngo.
Ati “Ntibyemewe keretse ababifitiye uburenganzira bwa leta. Inyamaswa zishobora kuzana uburwayi bwakwanduza imiryango. Abafite imisambi bataramenyekanisha, byaba byiza bayibaruje kuko yose igiye gukurwa mu ngo z’abantu. Abazaba bakiyifite bashobora kuzahura n’amategeko.’’
Mu 2017, Umuryango utera inkunga abantu bafite ibitekerezo by’ubuvumbuzi n’ubushakashatsi mu bijyanye n’Ubumenyi bw’Isi ‘National Geographic Society’, wahembye Dr. Nsengimana kubera ibikorwa bye byo guteza imbere imyororokere no kurinda imisambi igenda izimira mu rusobe rw’ibinyabuzima. Mu 2014, yari yatsindiye igihembo cya Rolex.



















TANGA IGITEKEREZO